Kuva mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, guhangana gukabije kwahuje inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo barwana ku ruhande rw’ingabo za Congo (FARDC), imirwano ikaba yarabereye ku muhanda wa Kobokobo-Mushaki, muri Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko ubuhamya bw’ibanze bubigaragaza, inyeshyamba za M23 zagabye igitero simusiga ku birindiro bya Wazalendo i Kobokobo, barwana bagana i Karuba.
Hari amakuru yemeza ko ingabo za M23 zakajije ibirindiro hafi y’uruganda rutunganya amazi ruherereye ku bwinjiriro bwa Mushaki.
Twabibutsa ko ibisasu biturutse ku ntwaro ziremereye n’izoroheje byumvikanye kugeza ku gicamunsi cyo ku cyumweru, kikaba ari ikimenyetso cy’uko intambara ikomeza kandi ishobora kurushaho gufata indi ntera.