Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, n’uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri RDC Bintou Keita, bavuze ku bijyanye n’uko MONUSCO izava muri icyo gihugu.
Mu ijambo rye, Christophe Lutundula yemeje ko inzira yo kuhava kw’izo ngabo imaze gutangira. Ibi bizakorwa mu byiciro 3 hakurikijwe gahunda yanditse hagati ya Guverinoma na MONUSCO.
Muri icyo gikorwa, Bintou Keita yerekanye ko icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda kigizwe no kuvana burundu ibice by’igisirikare n’abapolisi bagize MONUSCO mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bitarenze ukwezi kwa Mata 2024.
Icyiciro cya kabiri giteganya kuvana MONUSCO muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuva muri Kivu y’Amajyepfo, nk’uko byasabwe n’akanama gashinzwe umutekano. Icyiciro cya gatatu kizatangira nyuma yicyiciro cya 2,n’isuzuma ryacyo, kandi bizatuma bava mu ntara ya Ituri burundu.
Nk’uko Bintou Keita abitangaza, MONUSCO izaba yamaze kuva burundu muri RDC mu mpera za 2024.