Minisitiri w’intebe wungirije akaba ba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga na Francophonie, Christophe Lutundula yemeje ko umutwe wa RED-TABARA urwanya ubutegetsi bw’ Uburundi ubarizwa ku butaka bwa Congo, bitandukanye n’ibyo Perezida w’ Uburundi Evariste Ndayishimiye amaze iminsi atangaza ko uyu mutwe ukorera mu Rwanda akaba ari naho ucumbikiwe.
Ibi Ministre Christophe Lutundula yabitangaje mu mpera z’icyuweru dusoje i Kinshasa mu kiganiro n’abanyamakuru, cyahuje Minisitiri Christophe Lutundula n’uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akaba n’umuyobozi wa MONUSCO Bintou KEITA.
Muri iki kiganiro abanyamakuru batandukanye bari bakubise buzuye maze babaza Minisitiri Lutundula ku kibazo cya Red-TABARA.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko uyu mutwe uterwa inkunga n’u Rwanda kandi ukaba ucumbikiwe n’u Rwanda maze u Rwanda rubihakana rwivuye inyuma ndetse biza kwemezwa n’uyu mutwe aho nawo wahakanye ko nta nkunga uterwa n’u Rwanda.
Bwana Lutundula we ubwe yiyemereye ko RED-TABARA ifite ibirindiro ku butaka bwa Kongo, ari naho uturuka ugaba ibitero mu Burundi.
Yagize ati: “Ndashaka gusubiza bamwe mu babajije iki kibazo cya RED-TABARA, RED TABARA ntekereza ko ari umutwe w’inyeshyamba zitwara gisirikare urwanya Leta y’Uburundi, nibyo hari bamwe banahunze, bahungira hano ubungubu bakaba bari ku butaka bwa Congo.”
Lutundula yakomeje avuga ko RED-TABARA ari umutwe w’impunzi z’abarundi baba muri muri Congo kandi baharanira impinduka kubw’amasezerano ya Adis Abeba muri Etiyopia agamije kugarura amahoro muri aka karere harimo na RDC.
Yagize ati: “Si uyu mutwe gusa kuko hari n’indi mitwe nayo yitwara gisirikare ibarizwa hano kubutaka bwa Congo kandi ivuga ko igamije guhuza imbaraga mu butumwa bwo kugaragaza impinduka mu bihugu byayo ariko bakorera hanze y’ibihugu byabo ariko mubyukuri batari abasirikare b’igihugu.”
Lutundula kandi yavuze ko mu nama yaguye y’umutekano w’akarere yabaye Tariki 15 Ukuboza umwaka ushize ikabera I Dar Es Salaam muri Tanzania igahuza abashinzwe umutekano mubihugu by’u Rwanda Uburundi, Tanzaniya, naho ko basuzumye ikibazo cy’iyi mitwe harimo na RED TABARA iherutse kugaba ibitero ku Burundi mu minsi ishize.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru Minisitiri w’ububanyi n’amahanga na Francophonie, Christophe Lutundula we na mugenziwe uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akaba n’umuyobozi wa MONUSCO Bintou bongeye kugaragaza ubushake bwa bombi bwo gukorera hamwe mu nzego mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com