Segore Kayihura yakiriwe na guverineri w’ umujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite aho yakomeje kumwifuriza ihirwe mu nshingano nshya cyane ko kuba Ambasaderi ari ibisanzwe kuri we .
Segore yakiriwe na Guverineri w’Umujyi wa Riyadh, Prince Faisal bin Bandar Bin Abdulazizi, mu biro bye amwifuriza ihirwe muri izi nshingano nshya.
Amb. Eugene Segore Kayihura washyizwe kuri uyu mwanya yari avuye muri Afurika y’Epfo n’ubundi aho yari Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu.
Segore abinyujije ku rukuta rwa X, yatangaje ko ibiganiro byabo bombi byibanze cyane ku mahirwe y’ishoramari ari hagati y’ibihugu byombi. Bibanda kandi ku mubano w’ibihugu byombi no mu nzego z’imikoranire ku mpande zombi.
U Rwanda na Arabie Saoudite bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi kuva mu 2018, icyo gihe ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubutwererane.
Muri Kamena 2021, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi.U Rwanda na Arabie Saoudite kandi bisanzwe bikorana ubucuruzi mu ngeri zitandukanye zirimo ubwa peteroli iboneka cyane muri Arabie Saoudite mu gihe u Rwanda rudafite uwo mutungo.
Umubano u Rwanda rufitanye na Arabie Saoudite ugeze ahashimishije; mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwaremezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw’ikoranabuhanga, urw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari ibihugu byombi bibigeze kure.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com