Nyuma y’aho imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunzwe, abatuye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu bihombo bikomeye.
Imipaka yafunzwe taliki 11 Mutarama 2024, ifungwa ry’iyi mipaka ryatangajwe na Minisitiri w’umutekano w’imbere mu Burundi, Martin Niteretse, ubwo yari mu nama mu ntara ya Kayanza.
Ifungwa ry’imipaka ryabaye nyuma y’ ibyumweru bibiri ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara, gusa rwo rwatangaje ko nta mutwe n’umwe urwanya Leta y’u Burundi rukorana na wo.
Ubusanzwe, abanyekongo bakoreshaga umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi ahaherera mu karere ka Rusizi, bajya muri Uvira na Bukavu, bajya i Bujumbura, cyangwa bajya i Bujumbura basubira muri Kivu y’Amajyepfo.
Sosiyete Mapasa itwara abagenzi hagati ya Bujumbura na Bukavu RDC na yo yabanyuzaga ku mupaka wa Ruhwa, bitewe ahanini n’uko umuhanda wo muri Kivu y’Amajyepfo werekeza mu Burundi umeze nabi.
Hari ibinyamakuru byo muri Congo (RDC), byatangaje ko hari gushakwa igisubizo cy’ikikibazo aho Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, ari gutekereza ku buryo umuhanda w’igitaka wa Bukavu-Ngomo-Uvira wavugururwa mu rwego rwo kuziba iki cyuho, cyatewe n’uko kunyura mu Rwanda winjira i Burundi cyangwa kwinjira mu Rwanda uvuye i Burundi.
Ku munsi w’ejo taliki 15 Mutarama 2024, Guverineri Kasi yajyanye n’abashoramari na ba rwiyemezamirimo kuri uyu muhanda kugira ngo bawusuzume, bamenye ibikenewe muri iyi gahunda ube watangira gukoreshwa. Kuriubu abanyekongo n’abarundi bari gukoresha umuhanda wa kavimvira.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com