Abantu barenga 55 batorotse gereza nkuru ya Walungu mu ijoro ryo kuwa 12 mutarama 2024, bikaba byaratangajwe ku munsi wa mbere washize kuwa 15 mutarama 2024 na sosiyete sivile ikorera muri kano gace ka Walungu.
Bivugwa ko aba bagororwa bahaye ibiyobya bwenge umupolisi wacungaga iyo gereza maze babona uburyo bwo gutoroka, iri toroka rikaba riteye abaturage ubwoba bo muri kano gace kuko bavuga ko bihishe mu miryango bakaba bahamagarira ubuyobozi bwabo kubashakisha mu maguru mashya.
Uretse abasaza n’abagore bananiwe gutoroka kuko abatorotse banyuze mu gisenge cya gereza nkuru ya Walungu, abaturage bakaba bavuga ko batewe ubwoba niryo toroka ko bashobora kubiraramo bakabacuza utwabo ndetse bakaba babakorera n’ubwicanyi.
Umuyobozi wa sosiyete sivile ikorera i Walungu Christian Ziganira asaba ubutegetsi gukora ibishoboka byose kugira ngo hongere hafatwe izo nkozi zibibi zatorotse gereza kugira ngo abaturage bagire umutima utuje.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com