Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagaritse Shema Maboko Didier wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko iki cyemezo cyo guhagarika Shema Didier Maboko cyafashwe mu izina rya Perezida wa Repubulika.
Rigira riti “None tariki 16 Nzeri 2022, Bwana Didier Shema Maboko, yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoroho muri Minisiteri ya Siporo.”
Shema Didier Maboko yahagaritswe kuri uyu mwanya yari yagiyeho mu mpera za 2019 mu kwezi k’Ugushyingo k’uwo mwaka ubwo hakorwaga amavugurura mu buyobozi Bukuru bw’Igihugu.
RWANDATRIBUNE.COM