Umuryango w’iterambere ry’Afurika yepfo (SADC) wasabye inkunga mpuzamahanga mu rwego rwo gusohoza ubutumwa bw’amahoro muri Congo (RDC).
Ubu butumwa bwatangiwe i Gaborone, muri Botswana, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa SADC, Elias Magosi, akaba yabisabye ubwo yakiraga Ambasaderi uhagarariye Suwede, Håkan Juholt.
Umunyamabanga nshingwabikorwa yamenyesheje ambasaderi ibyo koherezwa mu butumwa bwa SADC muri RDC anasaba inkunga y’amafaranga yo gushimangira umutekano no guteza imbere amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
SADC ivuga ko ifatana uburemere inshingano zayo zo guturisha uburasirazuba bwa DRC. Ingabo zabo zoherejwe mu majyaruguru ya Kivu zifite inshingano zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro zigizwe n’ingabo za Malawi, Afurika y’Epfo, Tanzaniya na RDC.