Nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo muri 2001 abanyamerika ba barizwa mu idini ya Isilamu bakomeje kugaragarizwa urwango ndetse n’ivangura bagirirwa n’ababarizwa muyandi madini batuye muri iki gihugu.
Ibi bitero bimaze imyaka isaga 21 bibabaye , byagabwe kuwa 11Nzeri 2001 n’itsinda ry’ibyihebe bigendera kumahame ya Kisilamu, ibi bitero byagabwe na Al Qaeda byahitanye ubuzima bw’Abanyamerika basaga 3000 bose, ibi byabaye intandaro yo kwanga Abayisilamu bose muri iki gihugu ndetse na bamwe mubagendana nabo bose.
Inzobere zitandukanye zagaragaje ko abayisilamu bakomeje kwishishwa muri Amerika, nubwo imyaka 21 ishize ibyo ibitero bibaye.
Hussam Ayloush, umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu muri Los Angeles yagize ati “Abayisilamu bakomeje kwibasirwa n’inzangano, gutotezwa, n’ivangura biturutse ku myumvire yazanwe n’ivangura ryabakorewe mu myaka yakurikiye igitero cyo ku ya 11 Nzeri.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Associated Press-NORC bwagaragaje ko Abanyamerika 53% bafitiye abayisilamu urwango, ugereranyije na 42% badafitanye nabo ibibazo.
Mu mezi ya mbere y’ubutegetsi bwa Trump, ikigo cy’ubushakashatsi cya PEW cyatangaje ko hafi 75% by’abantu bakuze b’abayisilamu batuye muri Amerika, bavuze ko hari ivangura ryinshi bakorerwa muri Amerika.
Dr. Zahra Nasiruddin Jamal uyobora ikigo Boniuk Institute for Religious Tolerance, yagize ati “Nibura 62% by’abayisilamu bakorerwa ivangura rishingiye ku madini, naho 65% basuzugurwa n’abanyamerika.”
Hasabwe ubufasha bw’ibihugu by’ibihangange mu gukemura ako karengane n’iryo vangura rishingiye ku madini, gakorerwa abayisilamu batuye muri Amerika mu maguru mashya.
Abantu benshi bo muri Amerika bafata idini ya Isilamu nk’idini y’ibyihebe, bikaba ari nako bifatwa mubihugu by’iburayi byinshi, nyamara ibi bintu aba Isilamu bo bakamagana ubu buryo bavuga ko bakagombye gutandukanya idini n’umutwe w’iterabwoba.
Umuhoza Yves