Muri Congo (RDC), ku isaha ya saa cyenda n’iminota 45 niho perezida w’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwatangiye kurahiza Felix Antoine Tshisekedi kugira ngo yongere kuyobora manda ya kabiri yatsindiye mu matora yo kuwa 20 Ukuboza 2023.
Perezida Felix Tshisekedi yarahiriye kongera kuyobora Congo mu muhango witabiriwe n’abarenga 80,000 bari bateraniye I Kinshasa kuri Stade des Martyrs.
Urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga rwateranye rugamije kurahiza perezida wa repubulika isaa cyenda zo muri Congo nk’uko byari biteganyijwe rukaba rwateranye rugizwe n’inteko y’abacamanza barindwi .
Akaba yahise ahamagazwa ajyana n’abamurinda benshi kugira ngo abwirwe amagambo akubiyemo indahiro.
Nk’uko byatangazwaga n’umunyamabanga mukuru w’urukiko, yahise atumiza umushinjacyaha mukuru wurwo rukiko kugirango atangaze ko Ceni yaboherereje icyemezo yafashe ku byerekeranye n’itangazwa ry’amajwi y’agateganyo, maze asoma n’ingingo z’amategeko n’amabwiriza abiteganya gutyo.
Yaboneyeho no gutangaza ko kuwa 03 Mutarama 2024 bakiriye ikirego cy’abakandida babiri batishimiye ibyavuye mu matora ,urukiko rukaza kwemeza ko icyo kirego ntagaciro gifite.
Uyu mushinjacyaha yemeje ko abanyekongo bubaye ubwa kane bemeje ko ari intavugirwamo mu kwihitiramo abayobozi ko kandi bongeye kubyerekana kuwa 20 Ukuboza 2023 mu moko yabo yose atandukanye bitorera Felix Antoine Tshisekedi n’amashwi arenga 73%.
Akaba yarangije avuga ko perezida watowe ari Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yavukiye i Kinshansa akabyarwa na Dr Etienne Tshisekedi (amwifuriza no kuruhukira mu mahoro).
Yahise anatangaza ko Felix Tshisekedi atigeze agira ikintu nta kimwe akurikiranwaho n’ubutabera bwa Congo.
Akaba yasabye urukiko kwemera kwakira indahiro ya Felix Tshisekedi nka perezida watowe.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com