Ishami ry’umuryango w’abibumye rishinzwe ubuzima rigira abantu inama ku buryo butandukanye, uko bakwirinda uburwayi bwa kanseri. Mu rutonde rukorwa n’iri shami, indwara ya kanseri ziza ku isonga mu ndwara 10 zihitana abantu benshi ku isi.
Indwara ya kanseri ikaba ari indwara ihangayikishije ndetse ifata abantu bose mu byiciro bitandukanye, baba abana cyangwa abantu bakuru.
Dore ibintu 10 ugomba kwirinda ukabirinda n’abawe mu kurwanya indwara ya kanseri:
1.Kwirinda kunywa itabi.
Itabi ritera kanseri y’ibihaha. Itabi ryuzuyemo uburozi bukomoka ku binyabutabire akaba aribyo ntandaro yo kuba ritera kanseri
2.Hungira kure ibyagutera umubyibuho ukabije
Umubyibuho ukabije ukongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri. Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bintu bikongerera ibyago byo kurwara kanseri ndetse n’ubundi burwayi burimo indwara z’umutima ,diyabete na hypertension.
3.Kurya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye n’imbuto.
Amafunguro meza ashobora ku kurinda kanseri. Amafunguro ni kimwe mu bintu bugabanya ibyago byo kurwara kanseri, cyane cyane imboga ,imbuto nibindi biribwa bitanyujijwe mu nganda ,
ibiribwa nk’inyama zokeje ,inzoga ,amavuta menshi ,amasukari burya byo ni ibyo kwirindwa kuko bikongerera ibyago byo kurwara kanseri.
4.Gukora imyitozo ngororamubiri bihoraho.
Siporo ni urukingo rwa kanseri, burya Kandi gukora siporo bitera ubuzima bwiza harimo no kikurinda indwara zitandukanye zirimo na kanseri.
5.Kwirinda kunywa inzoga .
Inzoga zangiza umwijima bikomeye. Inzoga zangiza umwijima wawe ,zigatera uburozi mu mubiri Ari nabyo burya byongera ibyago byo kwibasirwa na Kanseri.
6.Guhabwa inkingo.
Burya inkingo zakurinda uburwayi bushobora kubyara kanseri. Indwara zifata umwijima burya nizo akenshi zinabyara kanseri yawo, guhabwa inkingo bikugabanyiriza ibyago byo gufatwa nayo.
7.Kwirinda kujya ahantu hari imirasire yangiza .
Imirasire mibi itera kanseri. Imirasire yangiza cyane cyane nk’imiradire mibi ikomoka ku izuba ya ultraviolet ndetse n’imirasire ikomoka ku binyabutabire nka uranium ,yongera ibyago byo gufatwa na kanseri ku kigero Kiri hejuru.
8.Gukoresha imwe mu mirasire mu buvuzi ariko mu buryo bwagenzuwe ndetse hari n’amategeko abigenzura.
Imirasire ishobora gukoreshwa bafotora mu mubiri mu buvuzi bifashisha imirasire nko kuvura kanseri ,gufotora aharwaye bakoresheje imashini zabigenewe nka X ray bityo byose bigomba gukorwa bidashize mu kaga ababikoresha n’sbabikorerwa ,bigakorwa hitawe ku bwirinzi.
9.Kwirinda kwanduza ikirere no kwimakaza gahunda zo kubungabunga ibidukikije.
Imyuka y’inganda yangiza ikirere ndetse ikanongera. Ibyago ku bantu
10.Kwivuza kare mu gihe cyose ukeka ko ufite uburwayi bwa kanseri.
Kanseri yavuwe kare irakira,iyo wamenye kare ko urwaye kanseri ,ukivuza kare ,bigufasha gukira vuba ndetse n’ingaruka zayo zikagabanuka.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com