Mu buzima busanzwe umuntu agira inshuti nyinshi, hari iziza zikurikiye ibyo ufite, uko ubayeho ndetse hari n’iziza kubera umutima mwiza zifitiye zigukunda by’ukuri, icyakora abo bose bitwa inshuti zawe.
Reka turebere hamwe rero uko wamenya inshuti nyanshuti
Muri iyi nkuru turarebera hamwe imyitwarire, imyifatire y’abo twakwita inshuti z’urumamo cyangwa zaje hari ikindi zikurikiye.
1.Mu gihe atagufasha: Niba Ukeneye ubufasha runaka ariko umuntu ukabona ntashaka kugufasha Kandi waruziko mu bantu bari bugufashe nawe arimo, icyo gihe uzamenya ko uwo muntu burya mutari inshuti.
- Kwica ibyo mwemeranije: Inshuti nyayo ntiyica amasezerano mwagiranye, ikora uko ishoboye ikubahiriza byose kubera ubushuti bwanyu. Mu gihe rero itabashije gukurikiza ibyo mwemeranije burya nabwo iyo si inshuti yawe nyayo.
3.Kukubwira nabi: Umuntu ukubwira nabi burya nawe si inshuti yawe kuko inshuti ni wa muntu ukubwira neza, aho mwagakwiye kubwirana nabi bitewe no kutumvikana mukagerageza gushaka igisubizo cy’ikibazo mwagiranye.
4.Ntakubaza uko umeze: Burya inshuti nyayo imenya neza niba uri amahoro, niba utarwaye, mbese ikamenya uko uhagaze. None se umuntu utazanamenya igihe warwariye Ubwo akwiye kwitwa inshuti yawe? Oya uwo si inshuti yawe.
- Kwica gahunda Nta kukumenyesha: Hari ubwo uba ufitanye gahunda cyangwa imipangu n’umuntu, iyo uwo muntu muri inshuti azakubwira impamvu yabihagaritse ariko iyo abikoze atakumesheje nabwo aho Nta bushuti buba burimo.
6.Kuguhisha ibintu: Niba umuntu muri inshuti ntagomba kugira ibintu aguhisha rero niba ubona uhishwa ibintu runaka n’umuntu wari uziko muri inshuti menya ko uwo muntu mutari inshuti kuko inshuti ubundi zigomba kwizerana hagati yazo.
7.Kukubahuka: Ubundi inshuti nyayo ni imwe ikubaha mu bantu, ikubaha imipaka ntarengwa rero niba umuntu akubahuka kuburyo bugaragara, uwo muntu ntabyo ukwiye kumwita inshuti yawe.
7.Kugenda mu bihe bigoye: Inshuti nyayo ubundi uyibonera aho rukomeye mu bihe bigoye rero niba umuntu agusiga muri cya gihe ugeze mu bihe bigoye menyako uwo muntu mutari inshuti.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com