Abayobozi bo nzego z’uturere bagera kuri batandatu banditse basezera ku kazi nyuma y’uko bashinjwe kurya amafaranga y’ingurane z’ubutaka bw’abaturage .
Aba bayobozi basezeye harimo Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace, Umuyobozi w’Imirimo rusange(DM) w’Akarere ka Huye Muhanguzi Godfrey n’abandi Bayobozi bane (4), aba bose bakaba bashinjwa kuba barahaye amafaranga y’ingurane z’ubutaka abaturage ba baringa aho kuyaha abo yari agenewe.
Biravugwa ko aba bose uko ari batandatu, bose bahuriye ku cyaha kimwe cyo kunyereza amafaranga y’ingurane kandi ngo bakaba barigeze no kugifungirwa, baza gufungurwa by’agateganyo.
Muri abo bayobozi bandi banditse basezera ku mirimo harimo Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imali mu Karere ka Rulindo, Mugisha Delice, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo(One Stop Center) mu Karere ka Rulindo, Bavugirije Juvénal, na Niyonsenga, Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi bose banditse basezera ku kazi.
Amakuru akomeza avuga ko abo bose bahoze bakorera mu Karere ka Rulindo bamwe baza guhabwa ‘mutation’ mu buryo butumvikana, bamwe bohorezwa mu turere dutandukanye turimo Muhanga, Huye na Gicumbi, bikavugwa ko ababahaye iyo mutation bashakaga kuzimanganya ibimenyetso by’inyereza ry’amafaranga y’ingurane z’abaturage bashinjwa gusangira no kunyereza.
Uwatanze ayo makuru utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Bose bahuriye kuri dosiye imwe, kuko bahaye amafaranga y’ingurane abaturage batayagenewe kandi batari ku rutonde rw’abagombaga kuyahabwa, bikavugwa ko iyo myirondoro y’abahawe ayo mafaranga ari baringa kuko abayahawe nta butaka bahafite.”
Bikavugwa kandi ko “abagombaga kuyahabwa bahafite ubutaka batigeze bayabona kuko bazaga kuyishyuza mu Karere, bakabwirwa ko bayabonye.
Nk’uko byatangajwe n’umuseke dukesha iyi nkuru, biravugwa ko nta rwego rwa Leta na rumwe rwigeze rwemeza aya makuru, bakomeza bavugako bagerageje kuvugisha abo muri za Njyanama z’Akarere ka Muhanga na Rulindo ariko ntibagira icyo babatangariza.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com