Ku nshuro ya 19, Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bongeye guhurira mu bice bitandukanye by’igihugu no hanze yarwo mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Guhera Saa mbili z’igitondo, aba mbere bari bageze mu cyumba cya Kigali Convention Centre, hamwe mu ho abitabiriye iyi nama bateraniye. Ni inama yatumiwemo Abanyarwanda baba imbere mu gihugu, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi.
Ku munsi wayo wa mbere, Perezida Kagame araza kugeza ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze rinafungura iyi nama, nyuma yaho Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ageze ku bayitabiriye aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’lbikorwa by’lterambere ry’lgihugu, NST1, rigeze.
Nk’uko tubikesha IGIHE, hateganyijwe kandi ikiganiro kigaruka ku ishusho y’ubukungu bw’igihugu kiza gutangwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta no gukusanya umutungo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi; Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri; Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana; Christian Gakwaya washinze Rwanda Events na Florence Niyomahoro uyobora Koperative Mayogi Coffee.