Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yasabye abayobozi batinya guhanwa nyuma yo gukora amakosa, aho gutinya amakosa abakururira ibyo bihano, kwitwararika mu mikorere yabo ndetse no guha agaciro ibyo bakora n’icyizere bagiriwe.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yanengaga abayobozi badafata ibyemezo bihamye bakitwaza ubwoba, bavuga ko bishobora kubakoraho.
Perezida Paul Kagame yagize ati” Kuki mudatinya gukora ibinyuranyije n’akazi mushinzwe, ahubwo ugasanga mufite ubwoba bwo guhanirwa amakosa yanyu, ibi bikwiye gucika rwose, buri wese agakora ibyo ashinzwe, byamunanira akabibazwa.”
Ibi yabigarutseho nyuma y’uko bamwe mu bayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta bakomeje kugenda bashyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo baryozwe amakosa yagaragaye mu kazi bakoraga.
Nyuma y’iri jambo, bamwe mu bari bamukurikiye, batangiye kongorerana bibaza niba amakosa yagiye agaragara mu mirimo yabo, nabo Atari bubabyaririre amazi nk’ibisusa.
Ni impanuro yagaragaye mu ijambo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagejeje kubari bitabiriye umushyikirano.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com