Mu Burundi,abashinzwe iperereza (SNR) bafatanyije na Police ndetse n’imbonerakure bamaze iminsi bibasira abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’urusa narwo bakabafata bakabafunga. Ibyo bikorwa byibasiye cyane cyane abo mu mujyi wa Bujumbura, no muri Komine Mutimbuzi ihana imbibi na Congo.
Guhiga abanyarwanda byari biherutse gukorwa mu minsi yashize ubwo iki gihugu cyafungaga imipaka igihuza n’u Rwanda, ariko kuri ubu byongeye gufata indi ntera aho muri iki Cyumweru noneho umukwabu wakozwe warebaga n’abandi bavuga ururimi rushamikiye ku Kinyarwanda.
Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyamulenge gisa n’ikinyarwanda, nabo bagiye bafatwa bigizwemo uruhare n’umupolisi uri mu rwego rwa Coloneri. Abanyamulenge baba mu Burundi nk’impunzi, batuye mu ntara za Muyinga, Ruyigi, na Cankuzo. Abari mu mijyi bakora imirimo yo kwibeshaho barabafashe no n’ibyabo, babashinja ko ngo baba ari za maneko b’u Rwanda kandi ko baba bakorana n’umutwe wa Red Tabara.
Iyo bamaze gutabwa muri yombi, imiryango yabo isigara mu gahinda kuko itazi aho baherereye ndetse n’ubuzima bwabo uko bwifashe.
Isoko ya Rwandatribune ikurikirana ibibera i Burundi yatubwiye ko iyo babafashe bamwe babajyana mu iperereza ndetse bakabakorera iyicarubozo. Abavuga ikinyarwanda bibasiwe cyane ni abafite ubutunzi. Bamwe babatwara imitungo yabo igaragara, amafaranga, ku buryo hari n’abo imirimo yabo yahagaze. Urugero: Amaduka mesnhi barayabafungiye. Abari bafite imodoka zikora transport ntizigikora.
Nkundwa Desire
Rwandatribune.com