Nyuma y’ijambo Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Henry Okello Oryem yatambukije kuri Televiziyo ku munsi w’ejo akemeza ko Abanya- Uganda bashonje batagira ubwenge, ubu imbaga nyamwinshi yo muri icyo gihugu yahagurutse isaba ko uyu mu Minisitiri yakwirukanwa ndetse agakurikiranwa n’ubutabera.
Ibi yabivuze ubwo yacishaga ijambo kuri Telelevisoyo y’igihugu ya NTV, akabazwa ikibazo ku byerekeranye n’inzara yibasiye bamwe mu banya uganda.
Uyu mu Minisitiri amaze kubazwa iki kibazo yagize ati Abanya-uganda bashonje ni ibigoryi mbese ntibagira ubwenge, barabura guhaguruka ngo bakore bakitwaza ngo barashonje.
Nyuma yo kuvuga iri jambo, Abanya-uganda bahagurukiye rimwe bose batangira gusakuza bavuga ko yabatutse ndetse ko agombama kwirukanwa agakurikiranwa n’ubutabera.
Minisitiri Henry Okello Oryem yavuze ibi nyuma y’uko Perezida wa Uganda yoweri kaguta Museveni atangaje ko ikibazo cy’inzara nta gihari mu gihugu cye n’ubwo hari abavuga ko Karamoja yibasiwe n’inzara.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com