Ku mu nsi w’ejo ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama imodoka nto ya Polisi ishinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda yitambitse abanyonzi bari batwaye amabati ishaka kubahagarika biteza impanuka.
Ni impanuka yabereye mu muhanda wa kaburimbo, mu gice cy’Umudugudu wa Nkero, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke ubwo Umumotari witwa Nduwayo Sosthène wari utwaye moto yo mu bwoko bwa TVS ifite Pulake RH 699 I, yavaga mu Kirambo yerekeza i Hanika, yagonze imodoka nto ya Polisi ishinzwe umutekano, ishami ryo mu muhanda.
Uyu umumotari wagonze iyi modoka ya Polisi ayiturutse inyuma yahise akomereka mu mutwe, ajyanwa mu bitaro bya Kibogora, kimwe n’umwe mu banyonzi bari batwaye aya mabati na we wakomerekeye muri iyo mpanuka.
Umuturage wari uri aho ibi byabereye, yagize ati: “Abanyonzi bari batwaye amabati berekeza mu Murenge wa Macuba, imodoka nto ya Polisi irabakurikira, ibacaho igira ngo ibitambike bahagarare Polisi ibafate, muri kwa kubitambika, uriya mumotari wari uyiri inyuma n’umuvuduko mwinshi, ntiyamenya ko ihagaze ahita ayigwamo, yikubita hasi arakomereka bikomeye mu mutwe, moto irangirika cyane, imodoka yo yangirika buhoro, abapolisi ntacyo babaye”.“Ba banyonzi na bo mu gihunga cyinshi batangiye kugenda bagwirirana, umusore umwe na we arakomereka, ajyananwa n’uwo mumotari mu bitaro bya Kibogora ni ho barwariye, bamwe muri abo banyonzi bahaguruka biruka, moto n’amagare Polisi irabijyana.”
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyo mpanuka yatewe ahanini no kutaringaniza umuvuduko no kudasiga intera ihagije hagati y’ikinyabiziga n’ikindi bikurikiranye, kuko nk’uwo mumotari iyo awuringanziza, akanasiga intera ihagije hagati ye n’imodoka ya Polisi, impanuka ntiba yabaye, kuko ngo yayigonze ayiturutse inyuma.
Mu butumwa yatanze SP Kayigi yagize ati’’ Icyo twakwibutsa abakoresha umuhanda ni ukujya bibuka ko bawusangiye n’abandi, bakanirinda kurenza umuvuduko ukwiye, kuko iyo uwufite ahuye n’inkomyi bitamworohera kuyikumira”.“Ikindi ni uko abakoresha ibinyabiziga bagomba kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, bakanirinda kubisikana no kunyuranaho nabi kuko biteza impanuka zikomeye.”
Iyi mpanuka yabereye hafi y’ahari habereye indi mugitondo cy’uriya munsi, aho imodoka ya Toyota Pick up yagonze abanyeshuri 4 mu Murenge wa Macuba, umwe agahita yitaba Imana, batatu bagakomereka.
Si ubwa mbere kandi muri aka gace habereye impanuka nk’izi kuko n’ubundi hasanzwe habera impanuka cyane zinakunze no guhitana ubuzima bw’abantu.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com