Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye ibikorwa ibikorwa bya Rwanda Day.
Perezida Kagame na Madamu we uretse kuba bitabiriye umunsi wahariwe u Rwanda uzwi nka ‘Rwanda Day’, uteganyijwe tariki 2-3 Gashyantare, bazitabira kandi n’amasengesho yo gusengera Amerika azwi nka ’National Prayer Breakfast’.
Aya masengesho yo gusengera Amerika agiye kuba ku nshuro ya 71, ni umuhango ngarukamwaka uba ku wa Kane w’icyumweru cya mbere cya Gashyantare, kuva mu mwaka wa 1953, ukaba waratangijwe na Abraham Vereide.
Perezida Paul Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere yo kwitabira aya masengesho aza kuba uyu munsi tariki ya mbere kandi yabanje kubonana n’uwahoze ari Guverineri wa Carolina y’Amajyepfo, akaba n’uwahoze ari umuyobozi mukuru wa gahunda y’ibiribwa ku isi, David Beasley ndetse na John James, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Perezida Kagame kandi yanagiranye ibiganiro n’itsinda rya bamwe mu Birabura bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibumbiye muri (US Congressional Black Caucus) riyobowe na Steven Horsford, aho baganiriye ku bushobozi bw’ubufatanye hagati ya Black Caucus n’u Rwanda.
Nyuma y’amasengesho ya ’National Prayer Breakfast’, ku itariki ya 2-3 Gashyantare, Umukuru w’Igihugu azitabira Rwanda Day, aho azahura n’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi bazaba babucyereye, baje gutanga ibitekerezo no kuganira ku byerekeye iterambere ry’Igihugu cyabo bavukamo.
Rwanda Day y’uyu mwaka izaba mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga, isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko abagera ku bihumbi 13 ari bo bamaze kwiyandikisha kuzitabira uyu munsi wahariwe u Rwanda uzaba ubaye ku nshuro ya 11 ukabera kuri Gaylord National Resort & Convention Center.
Rwanda Day imaze kubera mu mijyi irimo Bruxelles, Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent ndetse na Bonn mu Budage ari nabwo yaherukaga kuba mu 2019.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com