Dr Denis Mukwege, umuganga w’impuguke mu buvuzi bw’indwara zifata imyanya myibarukiro wanabiherewe igihembo cya Nobel mu mwaka 2018 ,yumvikanye anenga abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bananiwe guhagarika intambara zivamo isambanywa ry’abagore.
Ibi Dr Mukwege yabivugiye mu nama yahuje impuguke mu buzima zaturutse mu Bubiligi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(CIPAX) , yateraniye i Kinshasa kuwa 16 Nzeri 2022.
Dr Mukwege avuga ko ubuyobozi bwa Repubulika iharabnira Demokarasi ya Congo nta kintu na kimwe bukora ku kibazo cy’umutekano kimaze imyaka ikabakaba 30, ari naho yavuze ko mu gihe abaturage bitegura amatora y’umukuru w’Igihugu bakwiye gushaka umuyobozi uzakemura iki kibazo mu buryo bwihuse.
Yagize ati: “Igihugu cyacu kiri mu byago, icyihutirwa ni ukigikura muri ibi bibazo kimazemo imyaka ikabakaba 30. Ibi kubigeraho bisaba umuyobozi , kandi muri iki gihugu ntawe dufite.”
Dr Mukwege akomeza avuga ko kuba imyaka 27 ishize igihugu cye gihora mu ntambara z’urudaca zivamo ifatwa ku ngufu ry’abagore n’imfu nyinshi ku benegihugu ari umusaruro mubi wo kuba igihugu kitagira abayobozi.
Mukwege ukunze kwitwa”Umugabo usana abagore” kubwo kuba yarashinze ivuriro ryita ku bagore basambanwa n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro avuga ko ashengurwa no kuba uyu munsi abagore arimo kuvurwa basambanijwe, ari abazukuru cyangwa abakobwa b’abagore yavuye basambanijwe mu myaka 27 ishize.
Ati:”Abo ndimo kuvura uyu munsi, ni abana b’abagore basambanyijwe munsi y’umwaka 1999. Ntabwo igisubizo kirambye ari ukuvura aba bantu, ahubwo igikwiye cyaba guhagarika ibituma basambanywa ku gahato”
Dr Mukwege Denis, yamamaye cyane mu kwita ku bagore basambanywa n’inyeshyamba. Ibikorwa bye byose abikorera mu ivuriro Panzi yashinze mu mujyi wa Bukavu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bw’Igihugu.
Dr Mukwege kandi aherutse gutangaza ko nta mpamvu nimwe ishobora gutuma atiyamamariza kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu matora ateganijwe mu mwaka utaha wa 2023.
Uyu Mukwege nawe kimwe na Rusesabagina arashaka kuzamukira ku gihembo cya Nobel yahawe ngo abe President wa RDC!