Mu Burundi,Umukuru w’Inama Nkenguzamateka Emmanuel Sinzohagera avuga ko abayobozi bafite irari ry’amafaranga, ubusambanyi, kwikunda,aribo batuma Uburundi budaterimbere.
Mu nyigisho z’ubuyobozi bwiza zatunganijwe n’inama Nkenguzamateka ifatanyije n’ishyirahamwe rya gikristo ICM zirimo zihabwa ba Musitanteri naba Buratamatari Kuri uyu wa gatatu i Gitega, Sinzohagera yabamenyesheje ko amase ya kera atagihoma urutaro.
Avuga ko bimwe mu bituma igihugu kidaterimbere kandi ngo bibabaje, ni abayobozi batagendera akarangamutima k’ibikorwa bashinzwe, akavuga ko. aho hari abubahuka kwaka ruswa, kujya mubusambanyi, ubusinzi, no.kutubaha Imana, kutagirira impuhwe abo bayoboye, ubunebwe, kugira irari ry’amafaranga, kwikunda, ubuhemu, ubunyonyezi, kuronka ibyo batabiriye akuya, kunyereza umutungo wa leta, inzigo n’ishavu.
Umukuru w’inama Nkenguzamateka yamenyesheje ko imyifato nkiyo kubitwa ko bayoboye abandi, ntaho izageza igihugu atari mukaga.
Uyu muyobozi ufatwa nkukomeye.ku gihugu cy’uburundi avuze ibi nyuma yuko perezida Evariste Ndayishimiye agiranye bwihishwa amasezerano yo kohereza ingabo muri.repubulika iharanira demokarasi ya congo na perezida Tshisekedi ,bakaba barasezeranye ko kuri buri musirikare azajya ahabwa amadorali angana n’ibihumbi bitanu ,aya maserano nkuko Emmanuel Sinzohagera abigaraza akaba agaragaza irari ryo gukunda amafaranga bigata mu kaga abasirikare babarundi kuko abamaze kugwa muri iyo ntambara mu nyungu za perezida Evariste ntibagira ingano.
Abatavuga rumwe na Ndayishimiye bashimye impanura yatanzwe n’umuyobozi w’inteko nkenguzamateka bavuga ko Ndayiyishimiye niyumva iyi mpuruza akwiye kureka gukomeza kugira igitambo abasirikare b’igihugu mu nyungu z’abategetsi.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com