Mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwali usanzwe wizihizwa buri tariki ya mbere Gashyantare buri mwaka, mu karere ka Rubavu hahembwe abantu babiri babaye indashyikirwa mu gikorwa cyo kwicungira umutekano ubwo umwanzi yinjiraga mu gihugu ashaka guhungabanya umutekano w’abaturage agatahurwa ataragera ku mugambi we.
Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 16 Mutarama, 2024 hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubwo abasirikare batatu bo muri Congo binjiraga ku butaka bw’u Rwanda, bagera mu mudugudu wa Murambi mu kagari ka Buhaza ho mu murenge wa Rubavu aba baturage bagahita batabaza inzego z’umutekano bagafatwa.
Abashimiwe ni Uwamaliya Patricie usanzwe ashinzwe amakuru muri uyu mudugudu wa Murambi hamwe na mugenzi we Gasake Mutsinzi usanzwe akora akazi k’irondo ry’umwuga mu kagari ka Buhaza, aba nibo bahuye n’aba basirikare bwambere maze batangira kubakeka kubera ukuntu basaga n’uko bavugaga maze bituma batabaza inzego z’umutekano zihageze zisanga koko ari umwanzi.
Gasake avuga ko akimara guhura nabo ubwo yari kumwe na bagenzi be bari mu kazi, yabatunze itoroshi batangira kumukanga bamubaza impamvu abatorosha, abonye bafite imbunda atangira kubakeka abona atabareka ngo bagende ahubwo afata uwari ufite imbunda muri uko kugundagurana ashaka kuyimwaka nibwo izindi nzego z’umutekano zahageraga maze babiri bafatwa mpiri uwashatse kubarwanya araraswa arapfa.
Uwamaliya Patricie we avuga ko nk’umuntu ushinzwe amakuru mu mudugudu yabyutse yabona abo bantu badasanzwe barimo no gutangira abantu mu muhanda babambura amafaranga na Telefone yahise yihutira gutangira amakuru ku gihe, ako kanya baratabarwa maze aba basirikare bari bashatse guhungabanya umutekano bafatwa bataragera ku mugambi wabo.
Aba bashimiwe bavuze ko byose babitewe no kwitinyuka maze bavuga ko kuba babishimiwe mu ruhame bibashimishije cyane kandi bibubakamo icyizere cyo gukomeza kuba maso no kubahiriza inshingano zabo mu kazi kabo ka buri munsi, bagera ikirenge mu cy’intwali zababanjirije.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Murindwa Prosper yavuze ko ibi aba baturage bakoze ari ibikorwa by’ubutwari kandi ko ibikorwa by’ubutwari umuntu wese yabikora hatitawe ku kuvuga ngo uyu ni umugabo cyangwa ni umugore bityo agasaba buri mutura Rwanda wese kugaragaza ibikorwa by’ubutwari mu kwiyubakira igihugu.
Yagize ati:”Ibikorwa by’ubutwari umuntu wese yabikora kandi bigakunda tutarebye ngo ni umugabo cyangwa umugore, tutarebye ngo ni umusirikare cyangwa umusivile, mwabonye ko bariya ari urugero rw’ibishoboka mu gihugu cyacu.
Igikorwa bakoze ni ubutwari kuko iyo bikunda bari gutinya bagahunga wamwanzi akinjira mu gihugu akisanzura, cyangwa agafatwa ageze kure. Ibyo rero rero, bo ntabwo bagiye mu bintu byo gutinya cyangwa gusigana ahubwo bo ubwabo nibo bahise bafata icyemezo.
Ibyo rero nibyo twifuriza umunyarubavu wese cyangwa umunyarwanda wese kumenya ko igihugu ari icyacu twese ko umuntu wese agifiteho inshingano kandi ko ntakintu nakimwe cyatunanira igihe cyose habayeho ubufatanye ari nabwo bakoze, kuko bahise batanga amakuru nyuma baza kunganirwa. Ibyo rero ni ibikorwa twifuriza buri muturage wese mu karere ka Rubavu.”
Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya 23; insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ubutwari mu banyarwanda agaciro kacu”.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com