Major Sindayihebura Adrien wo mu Burundi yaguye ku rugamba muri Congo (RDC) yishwe n’umutwe wa M23 ku wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama 2024. Yari umwe mu basirikare bakuru u Burundi bwari bwoohereje guha ubufasha Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).
Uyu musirikare Major Adrien yiciwe muri Teritwari ya Masisi, ahaguye n’abandi basirikare b’Uburundi benshi bari kumwe na we.
Major Adrien Sindayihebura avuka muri komine Mugamba mu ntara ya Bururi. Yari afite numéro matricule SS2072.
Major Sindayihebura abaye umwe mu bandi basirikare benshi b’Abarundi barimo na ba Ofisiye bakuru, bamaze iminsi bicwa na M23, kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.
Amakuru ava mu Burundi avuga ko Major Sindayihebura ’Rukambo’ ari ubwa gatatu yari yoherejwe kurwana muri burasirazuba bwa Congo, mu Ukuboza gushize yari yakomerekeye ku rugamba biba ngombwa ko ajyanwa kuvurirwa i Bujumbura.
Ubwo yari arwaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo ari mu bamusuye amushimira ku bwitange yaherukaga kugaragaza ku rugamba aho imitwe ya Wazalendo yaherukaga gutererana Ingabo z’u Burundi bikaba ngombwa ko ziraswa na M23.