Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango Common Wealth yegeze i London ahatabariza Umwamikazi wa Elizabeth .
Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, buvuga ko Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Commonwealth, yanditse ubutumwa bwihanganisha umuryango w’ubwami bw’u Bwongereza mu gitabo cy’abashyitsi cyateguwe mu nyubako yakirirwamo abanyacyubahiro izwi nka Lancaster House.
Muri iki Cyumweru Perezida Kagame yaganiriye kuri telefone n’Umwami Charles III, amuha ubutumwa bumwihanganisha nyuma y’itanga ry’Umwamikazi Elisabeth.
Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanditse kuri Twitter, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’Umwami Charles III muri gahunda zigamije iterambere ry’abaturage bo mu bihugu bigize Commonwealth.
Perezida Kagame yerekeje mu Bwongereza avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze iminsi mu ruzinduko.
Abayobozi batandukanye bakomeje kugera mu Bwongereza aho bitabiriye umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II. Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, uwa Nouvelle-Zélande, Jacinda Ardern na Anthony Albanese wa Australia bamaze kugera i Londres.
Umuhango wo gutabariza Umwamikazi uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu na Guverinoma n’abandi banyacyubahiro basaga 500 baturutse hirya no hino ku Isi.