Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye ibihumbi by’Abanyarwanda bateraniye I Washington DC muri Rwanda Day, ko umurabyo wakubise u Rwanda utazigera wongera ku rukubita.
Aha yavugaga ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma y’imyaka 30 mu gihugu habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagaragaje ko urugendo igihugu cyanyuzemo rwari rutoroshye abasaba gukomeza gukora cyane kugira ngo bageze u Rwanda aheza. Yagize ati “Ntidukwiye gupfusha ubusa amasomo twakuye mu byago byagwiriye igihugu.”
Yahamagariye urubyikuko rwitabiriye Rwanda Day kumva ko amahitamo y’igihugu ari mu biganza byabo anabibutsa ko n’ubwo bavuye mu Rwanda, ariko u Rwanda rwo rudakwiye kubavamo.
Umwe mu banyamerika bitabiriye iyi Rwanda Day yasabye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul KAGAME kugaragaza uko umubano uhagaze hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko ari ikibazo kigoye gusubiza ariko ko umubano ari mwiza.
Ijambo ry’umukuru w’igihugu ryabimburiwe n’ibiganiro bitandukanye birimo icyarimo insanganyamatsiko igira iti: “u Rwanda ku Myaka 30”.
Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta atangiza iki kiganiro yagarutse ku iterambere yemeza ko u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize.
Yavuze ko rumaze kwagura umubano n’ibihugu binyuranye by’amahanga ku buryo mu Rwanda hari abahagarariye ibihugu bigera kuri 45, mu gihe na rwo rwakomeje kongera umubare w’ibihugu bishya rushiramo za ambasade. Ibyo birimo Brazil, Yorodani, Arabiya Saoudite, Indonezia na Repubulika ya Ceki.
Yagarutse kuri gahunda y’amasezerano ari hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza areba abimukira. Yasobanuye ko u Rwanda rwinjiye muri icyo kibazo mu rwego rwo gutanga umusanzu warwo mu ruhando mpuzamahanga ku bibazo birebana n’ubusumbane mu by’ubukungu butuma abafite amikoro make bava mu bihugu byabo bakajya gushakisha amaramuko mu bihugu bikize.
Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rumaze kwakira abantu barenga 2,000 bavuye mu gihugu cya Libiya, muri bo abarenga 1,200 bakaba barashakiwe aho baba mu bindi bihugu.
Yagarutse kandi no ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo avuga ko cyongeye kubura nyuma yuko Leta y’icyo gihugu itashyize mu bikorwa amasezerano yari yarashyizeho umukono n’umutwe wa M23 bigatuma wongera gufata intwaro mu 2021.
Yavuze ko iyo ntambara hamwe n’indi mitwe irimo uwa FDLR byatumye abanyekongo barenga 100,000 bahungira mu Rwanda, bamwe muri bo bakaba bahamaze imyaka irenga 20.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com