Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo mugi hugu cy’u Burundi Venuste Muyabaga, yatangaje ko mu ibarura ryakozwe hatahuwe abakozi bangana ni 1,504 bakorera muri Minisiteri y’uburezi ba baringa.
Ibi bigaragaye nyuma yaho hakozwe ibarura ryakozwe n’inararibonye mubushakashatsi babisabwe n’ibiro bya Minisitiri w’intebemaze havumburwa abakozi barenga 1400 ba baringa aho imishahara yabo yahise ihagarikwa.
Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo yagize ati: ”Tuboneyeho kumenyesha abaturage bose muri rusange n’abakozi ba Leta cyane cyane abakorera muri Minisiteri y’uburezi n’ubushakashatsi ko mu ibarura ryakozwe na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo babifashijwemo n’abahanga bashizweho n‘ibiro bya Minisitiri w’intebe aho hatahuwe abakozi bagera ku 1504 ba baringa”.
Muri abo abagera kuri 1405 nibo bahembwaga binyuze muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo aho twasanze abakozi 296 imishahara yabo yari yaramaze guhagarikwa kumpamvu zitandukanye.
Akomeza avuga ko ari nayo mpamvu abakozi bagera ku 1,109 basigaye kuri urwo rutonde rw’abakekwa ko bahembwa batari mukazi nabo babahagarikiye imishahara yabo muri uku kwezi kwambere».
Si muri iki gihugu cy’u Burundi gusa kuko no muri Kenya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) yigeze gushyira ahagaragara abakozi bagera ku 20.000 ba baringa bahabwaga umushahara wa leta buri kwezi.
Raporo yakozwe na PSC ikurikirana imikorere y’inzego za Leta, yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, abakozi 19.467 ba baringa bongerewe ku bagomba guhembwa na leta binyuze mu ma minisiteri n’ibindi bigo bya leta.
Muri Uganda naho raporo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta John Muwanga yagejejwe ku Nteko ishinga amategeko yarangiye ku ya 30 Kamena 2023, yagaragaje amakosa akabije mu micungire y’imishahara y’abakozi ba leta harimo no guhemba abakozi ba baringa.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com