Dr. Hage Geingob wari umaze imyaka ikabakaba icyenda ari Perezida wa Namibia, yapfuye ku myaka 82 y’amavuko azize uburwayi aho yaguye mu bitaro bya Lady Pohamba.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Visi-Perezida wa Namibia, Nangolo Mbumba yagize ati:”N’umubabaro mwinshi mbabajwe no kubamenyesha ko Dr. Hage Geingob twakundaga yapfuye saa 00:04 zo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare, aguye mu bitaro bya Lady Pohamba aho yavurirwaga n’itsinda rye ry’abaganga.”
Yunzemo ati: “Itsinda rye ry’abaganga nkuko nabimenyesheje igihugu ejo hashize, ryagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo Perezida wacu akire. Ikibabaje ni uko n’ubwo itsinda ryashyizemo umwete kugira ngo rirokore ubuzima bwe, ni uko bavandimwe banya-Namibia Perezida Geingob yapfuye”.
Hage Geingob yari Perezida wa gatatu wa Namibia kuva muri Werurwe 2015. Mbere y’aho, kuva mu 1990 kugeza muri 2002 yabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika, ubwo cyari kiyobowe na Perezida Sam Nujoma.
Uyu mukambwe yapfuye mu gihe ku itariki ya 8 Mutarama uyu mwaka yari yatangaje ko arwaye kanseri, aho kuwa 25 Mutarama yagiye kuyivuza muri Amerika, agaruka muri Namibia ku wa 30 Mutarama nyuma y’iminsi ibiri ahabwa ubuvuzi.
Visi-Perezida we yatangaje ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku baturage ba Namibia batakaje. Yagize ati: “Umugaragu wubashywe, intwari yagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, umucurabwenge mukuru w’Itegekonshinga ryacu ndetse n’inkingi y’umuryango wa Namibia”.
Mbunda yasabye abaturage ba Namibia gutuza mu gihe Guverinoma yatangiye gutegura gahunda zerekeye imihango yo gushyingura mu cyubahiro uwari Perezida wabo.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com