Hakizimana Innocent ni umwarimu mu karere ka Nyabihu, aravuga ko ahigwa bukware n’ abayobozi baho yigisha ariko we avuga ko impamvu uko amaze iminsi mike atangaje ko azatanga kandidatire yo kuyobora u Rwanda.
Yatangaje ko ateganya kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Nyakanga.
Mu ibaruwa ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa REGA ADEPR Hakizimana yigishaho ruheruka kumwandikira, bwamusabye ibisobanuro nyuma yo kumushinja gutuka mugenzi witwa Ukwisanga Jean de Dieu ko “ubwenge bwawe bureshya nk’uko ureshya”.
Muri iyo baruwa Musabimana Odette uyobora ririya shuri ashinja Hakizimana “gusuzugurira bagenzi be mu ruhame” no “kuzana amacakubiri mu bandi ku bwo kuvuga ko umuyobozi yubatse akazu mu kigo cy’ishuri”.
Innocent mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE dukesha iyi nkuru, yavuze ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma; akavuga ko ahubwo ari we uri gushyirwaho ibyaha by’amacakubiri nyuma yo gutangaza ko aziyamamaza.
Yavuze ko ibyo ashinjwa bitatangiriye aho yigisha ubu, ko ahubwo byatangiriye ku Ishuri rya GS Murambi yigishagaho mbere.
Ati: “Ibibazo byatangiye mu kwa karindwi 2023 mvuga ko nzatanga kandidatire yo kuyobora igihugu, nk’umunyarwanda wigirira icyizere. Kubera ko hariya abayobozi bashyirwaho bavuye mu muryango wa FPR nanjye nabagamo, nahise nibasirwa n’ubuyobozi bw’ikigo”.
Hakizimana avuga ko bikimara kumenyekana ko aziyamamaza umuyobozi we yamubajije ati: “Ese ibintu biri kuvugwa ko uzatanga kandidatire kandi dufite umukandida umwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni gute wavuze ko nawe uziyamamaza?”
Ibi yabajijwe n’umuyobozi w’ikigo akaba ariho ahera avuga ko aricyo bamuziza kubw’ibyo bakamushakaho impamvu bifashishije kuvuga ko afite amacakubiri.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com