Igihugu cya Namibia cyashyizeho undi mukuru w’igihugu witwa Nangolo Mbumba wahoze ari Visi Perezida, yimitswe nyuma y’amasaha amasaha make atangaje urupfu rw’uwo asimbuye Dr.Geingob wapfuye tariki 3 Gashyantare uyu mwaka.
Perezida mushya Nangolo Mbumba yahise arahizwa kugirango asimbure Dr. Geingob, akazayobora Namibia mu gihe cy’inzibacuho kugeza habaye andi matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.
Mu birori byo kwimika Nangolo Mbumba byahise bitegurwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu, nyuma y’amasaha 15 hatangajwe urupfu rw’umukuru w’igihugu, yagize ati: “Ntimugire ubwoba ntabwo nje kuyobora kubw’amatora.”
Mu kwerekana icyubahiro ku wo yasimbuye, yagize ati: “Igihugu cyacu kiracyatekanye kandi kirashikamye ku bw’ubuyobozi bwa Perezida Geingob, yahagarariye ishyirwaho ry’itegeko nshinga” arongera ati “Mfashe izi nshingano ziremereye nzi neza uburemere bwazo”.
Geingob yabaye umukuru w’igihugu ubwa mbere mu 2015, ariko yabaye mu nzego nkuru za Politike kuva mu 1990.
Biciye kuri Radiyo y’igihugu abaturage bakomeje kugenda batanga ubutumwa bw’ibyo bibuka ku muntu bafata nk’imbonera n’umugwaneza, wahoraga ashobora gusetsa abantu.
Abategetsi bo mu bihugu bitandukanye by’isi nabo bakomeje kohereza ubutumwa bwo guhumuriza igihugu, aho benshi bagaruka ku muhati wa Geingob wo guharanira ubwigenge bw’igihugu cye.
Umwe muri bo ni Cyril Ramaphosa, umukuru w’igihugu gituranyi cya Afrika y’Epfo, aho yavuze ko: Geingob yari ”inararibonye, yarwaniye ubwigenge bwa Namibia anarwanya na apartheid [Politiki y’ivanguraruhu y’inkehwa z’abazungu]”.
Geingob yamaze imyaka 27 mu buhungiro, aho yabaye muri Botswana, muri Amerika no mu Bwongereza, ari naho yaboneye impamyabumenyi ya Doctorat (PhD) muri Politike.
Ubwo Dr. Geingob yatorerwaga kuyobora Namibia muri 2015, yari amaze igihe kirekire ari Minisitiri w’intebe w’iki gihugu – aho yari amaze imyaka 12 kuri uyu mwanya kuva mu 1990.
Icyakora igice cyambere cy’ubuyobozi bwe cyaranzwe n’icumbagira ry’ubukungu, ubushomeri n’ubukene byayogoje iki gihugu, nk’uko byatangajwe na Banki y’isi yose.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com