Muri Senegal inteko ishinga amategeko iri kwiga ku gitekerezo cya Perezida Macky Sall cyo kwegezayo amatora y’umukuru w’igihugu.
Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cya Senegali kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Gashyantare 2024, baramukiye mu nteko kugirango harebwe niba amatora y’umukuru w’igihugu ashobora gusubikwa akazakorwa mu mwaka utaha wa 2025.
Ni igitekerezo cyari cyatanzwe na Perezida uriho ubu Macky Sall aho yavugaga ko amatora yasubikwa maze biteza imidugararo ndetse n’imyigaragambyo mu gihugu. Inzego za Polisi zikaba zaratatanyije abigaragambyaga aho bari batwitse n’amapine mu mihanda yo mu mujyi wa Dakar.
Ni inama y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ije nyuma y’uko habayeho imyigaragambyo ikomeye mu murwa mukuru Dakar, aho umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi ejo ku cyumweru.
Polisi ya Senegal yakoresheje ibyuka biryana mu maso irwanya imyigaragambyo y’abaturage kubera gutinda kw’amatora gusa ntibyabaciye intege bakomeje kwigaragambya.
Reuters yatangaje ko abashinzwe umutekano muri Senegali bakoresheje ibyuka biryana mu maso, bata muri yombi abantu benshi mu gihe iyo myigaragambyo yatangiriye mu murwa mukuru Dakar ku cyumweru, yamagana isubikwa ry’amatora ya Perezida yo ku ya 25 Gashyantare.
France 24 yatangaje ko Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Senegal utatangaje amazina ye, yavuze ko ibyakozwe ari “ukwirengagiza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga, ibyo yise kurikorera coup d’etat agahamya ko kandi ibyakozwe ari igitutsi kuri demokarasi.
Mu magambo abigaragambyaga bakoreshaga bavuga bati: “Tuzatora” aho bashinjaga Perezida Macky Sall guhagarika amatora nkana.
Kuri uyu wa Mbere biteganijwe ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bajya impaka ku gitekerezo cyo gusubika amatora cyari cyatanzwe cy’uko yazaba muri Gashyantare 2025 aho hakenewe nibura 3/5 by’Abadepite bose 165 ba Senegal, bazaba bashyigikiye uwo mwanzuro kugira ubone kwemezwa.
Perezida Sall ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yatangaje ko amatora yakwigizwa inyuma kubera ko hari ukutumvikana kuri hagati y’Inteko ishinga amategeko n’Urukiko rushinzwe kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, ku bakandida batemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Perezida Sall yagize ati: “Nzatangiza ibiganiro byo ku rwego rw’Igihugu kugira bashyireho ukwishyira ukizana ndetse n’umucyo harimo n’aya matora.”
Icyakora n’ubwo Perezida Sall yavuze ibi ntiyigeze agaragaza itariki ibyo bizakorerwaho.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com