Kuri uyu wa mbere, tariki ya 5 Gashyantare 2024 i Mweso no ku musozi wa Bushanga, indege y’intambara ya Soukhoi -25 y’ingabo za Congo yateye ibisasu ahantu henshi hagenzurwa na M23, nk’uko abaturage n’inzego z’umutekano zibitangaza.
Muri ibyo bitero, Soukhoi-25 yarangije ingendo ebyiri mu minota itarenze 30 muri iki gikorwa cy’indege cyibasiye abatwara intwaro gusa.
Ibyangijwe n’iki gikorwa bikomeje kugorana kubimenya, ahatewe ibisasu biragoye kuhagera. Ibisasu byaturikaga byumvikanaga mu mujyi wa Mweso, bitangije abantu cyangwa ibintu ku ruhande rw’abasivili.
Umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka abinyujije ku rukuta rwa X yagize ati:
“Guhera ku mugoroba w’ejo, uturere dutuwe cyane muri Mweso no mu turere tuyikikije harimo guterwa ibisasu n’ingabo z’ubumwe bw’ubutegetsi butemewe n’amategeko i Kinshasa, harimo FARDC, FDLR, ABACANSHURO, INYESHYAMBA, INGABO Z’IGIHUGU CY’UBURUNDI na SADC bakoresheje imbunda nini, drone, indege n’ibifaru. M23 / ARC ikomeje kurinda abaturage b’abasivili n’ibyabo.”
Icyakora byateje ubwoba muri ako karere muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu gihe abaturage bamwe bari basubiye mu ngo zabo nyuma yo guhungira mu bitaro bikuru bya Mweso kubera imirwano yari yabanjirije iyi.