Mu Burundi, ishyaka MSD ritavuga rumwe n’ubutegetsi rirashinja Leta kuryanisha abarundi.
Ubwo abarundi bizihizaga umunsi mukuru wahariwe Ubumwe bw’abarundi ku nshuro ya 33 usanzwe wizihizwa tariki 5 Gashyantare buri mwaka, ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi MSD ryatangaje ko ishyaka riri k’ubutegetsi CNDD-FDD ariryo ryaje gusenyura no kuryanisha Abarundi bari basanzwe bunze ubumwe.
Iri shyaka MSD ryaboneyeho umwanya wo gusaba abarundi bose guhaguruka bakarwanya leta iryanisha abaturage b’Abarundi maze bagashiraho leta ishyigikiye ubumwe bw’abarundi bose ntavangura.
Inkuru dukesha Tele Renaissance ivuga ko Umuvugizi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi MSD, Epitace Nshimirimana yagize ati: «Ugiye kureba ukuntu ubumwe bw’Abarundi bumeze birasa nkaho ari igitekerezo kirimo kubeshyana kwiyorobeka n’ibindi, kuko iyo urebye usanga leta y’u Burundi iyobowe n’ishyaka rimwe gusa, ugasanga na none ni Leta igizwe n’agatsiko k’ubwoko bumwe”.
Uyu muvugizi wa MSD yakomeje avuga ko ibi ari nabyo byatumye havuka itsinda rya bamwe mu barundi bandikiye uwahoze ari umukuru w’igihugu bamusaba ko ibyo bintu biteye isoni bikwiye guhinduka, nyuma haza gutorwa ubwo bumwe bw’abarundi.
Nubwo ubu bumwe bw’abarundi bwemejwe bukanatorwa nyuma y’imyaka ibiri gusa ntibyabujije ko ibara rigwa mu Burundi kubera kwa kubeshana no kwiyoberanya».
Epitace Nshimirimana avuga kandi ko bitangaje kubona abari ku butegetsi uyu musi bahora baririmba ubumwe iminsi yose barangiza bagasubira inyuma mu kwica no kuryanisha abarundi.
Yagize ati :«Mugende murebe, uyu munsi muri CNDD-FDD murasanga ari leta y’ishyaka rimwe. Bivuze ko kuva cyagihe hashyirwaho bwa bumwe, kwa kwiyorobeka nibyo biri muri CNDD-FDD uyu musi, biratangaje kumva ko hari ubumwe mu gihugu warangiza ukirukana abo ngo mudahuje ibitekerezo ukabica ubahora ibitekerezo byabo, ukaryanisha abarundi» .
Amasezerano y’ubumwe bw’abarundi yashyizweho umukono muri Gashyantare, umwaka w’1991 n’abarundi bo mu moko yose, aho ibikubiye muri aya masezerano byagarukaga ku ngingo zivuga ko nta murundi ukwiriye guhohoterwa ahorwa ibitekerezo bye, abarundi bose babeho mu bumwe, mu bufatanye, no mu kubaka uburundi bubereye bose.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com