Muri Congo, inama nkuru y’umutekano yasabye Tshisekedi kongera gusubizaho igihano cyo kwicwa ku ngabo zihamwa n’icyaha cy’ubugambanyi.
Abagize iyi nama nkuru y’umutekano basabye ibi, mu gihe abasirikare batari bakeya ba Fardc bagiye bata intwaro ku rugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23 maze izo ntwaro zikigarurirwa n’uwo mutwe akaba arizo zihindukira zikabarasa, abandi basirikare nabo bakisangira inyeshyamba za M23.
Inama nkuru y’umutekano isaba ko uwagambanye mu ngabo cyagwa mu bashinzwe umutekano yakicwa mu gihe urugamba rwo kuba ingabo za Fardc zakisubiza uduce m23 yabanyaze rukomeje kuba ingorabahizi, kandi uwo mutwe nawo ukaba utiteguye kurekura aho wafashe ushingiye ku kuba k’umugoroba wo kuri uyu wa mbere uwo mutwe wari wakuwe mu gace ka Shasha ariko nyuma y’amasaha makeya ukongera kuhasubirana bitawugoye kuko igisirikare cya Fardc cyawuvuyemo cyiruka.
Abakurikiranira hafi iby’imitunganyirize y’igisirikare cya Congo Kinshasa bavuga ko kuba Tshisekedi yakemera ko ingabo yahamwe n’icyaha cy’ubugambanyi yicwa ryaba ribaye ikosa rikomeye cyane akoze kuko byatuma ingabo zihita zicikamo ibice byinshi maze zikarushaho kwihuza n’umwanzi kubwo gitinya kugirirwa nabi.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com