Mu kiganiro n’itangazamakuru umuvugizi wa RDC yatangaje ko gahunda yo gutera u Rwanda atariyo yihutirwa ahubwo ko icyihutirwa ari ukubaka inzego z’igihugu.
Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe aho gahunda Perezida Tshisekedi yasezeranyije abaturage ubwo yarimo yiyamamaza yo gutera u Rwanda aho igeze, maze asubiza yeruye agira ati” Icyihutirwa si ugutera u Rwanda ahubwo ubu turi muri gahunda yo kubaka inzego”.
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yari yasezeranyije abaturage ko namara gutorwa azahita atera u Rwanda.
Ikindi kandi yari yagaragaje ko ikibazo bafite kurusha ibindi ari u Rwanda bityo ko bagomba kugikemura.
Perezida Tshisekedi yitabaje Ingabo z’amahanga kugirango abashe guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ashinja guterwa inkunga n’u Rwanda.
Icyakora ibyo uyu mutwe ushinjwa wabihakanye kuva kera ndetse n’u Rwanda rutangaza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo.
Icyakora n’ubwo bimeze gutyo bamwe mu bayobozi ba RDC bategereje kubona iki gihugu gitera u Rwanda.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com