Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru yumucamanzakazi Julia Sebutinde wagizwe vice president w’urukiko mpuzamahanga ICJ.
Uyu yari asanzwe ari umucamanza usanzwe muri uri rukiko kuva mu mwaka wa 2012.
Ejo hashize nibwo uyu mugore yatowe nka vice president w’uru rukiko mpuzamahanga ku bw’umurava we wo guhakana icyemezo cyari cyashyizweho cyo gutegeka Israel kugira ibyo ihindura ku bw’ibyaha ikora mu bushyamirane bwayo na Hamas muri Gaza.
Ibi uyu mucamanza yabikoze mu rubanza Africa yepfo yarezemo Israel ivugako yaba iri gukora Jenoside muri Gaza. Uyumugore niwe wafashe umwanzuro yitambika ibyemezo bya bagenzi be 17.
Guverinoma ya Uganda iragira iti “nk’umunyafurika y’uburasirazuba nta ruhande agomba guhagararamo rw’amakimbirane.”
Urukiko mpuzamahanga ICJ rwatangajeko ejo hashize uyu Julia Sebutinde yatowe nka vice president, umwanya azabaho mu gihe kingana n’imyaka itatu, byose kubw’ikizere yifitiye, nkuko ikinyamakuru cyo muri Uganda Monitor kibitangaza.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com