Abakozi barenga 120 barahanwe abandi bakurwa kukazi kabo kumpamvu ishingiye ku kudakorana umurava mu ikemurwa ry’ibibazo babagezwagaho nabaturage. Iyi mibare yagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024 asobanurira Inteko Umutwe w’Abadepite ibibazo byagaragaye muri Raporo y’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.
Ahanini ibi bibazo bishingiye ku mikorere mibi y’abayobozi bamwe na bamwe bo mu nzego z’ibanze nk’uko byagaragajwe n’abaturage mu bushakashatsi bwa RGB ku ngingo y’imitangire ya serivisi mu nzego zibanze 2021-2022.
Minisitiri Musabyimana Jean Claude yavuzeko kugeza ubu abakozi basaga 120 bahawe ibihano abandi barirukanwa bitewe n’amakosa batahuweho nk’uko tubikesha RBA. Yakomeje avugako ingamba zafashwe mu guhwitura abayobozi batita ku inshingano yabo murwego rwo gukemura ibibazo bagejejweho n’abaturage.
Raporo ya RGB ya 2021-2022 igaragaza ko muturere 15 muri 30 tugize igihugu, abaturage bagaragajeko batanyuzwe n’imitangire ya serivisi z’ubutaka n’imiturire bahwabwa. Abaturage kandi bananenze bamwe mu bakozi bo munzego z’ibanze aho bagaragajeko hakiri ikimenyane, ruswa, akarengane, guhutazwa no kugenda biguru ntege mu mitangire ya serivisi.
Minisitre Musabyimana Jean Claude yavuzeko hari ibimaze guhinduka kuva aho iyi raporo isohokeye. kugeza ubu harimo kunoza no kuvugurura imikorere y’urubuga Irembo mu korohereza abaturage basiragizwa igihe kinini mu nzego bakeneye serivise no guhugura abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’ab’imirenge ku gutanga serivise.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yari ifite intego yo kunoza imitangire ya serivise mu nzego z’ibanze ku gipimo cya 90% mu gihe ubu biri ku gipimo cya 78% .
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com