Umuryango w’abibumbye urasaba imiryango y’akarere ko ishyira imbere inzira y’ibiganiro mugukemura ikibazo cy’umutekano m’uburasirazuba bwa Congo.
Ku wa gatatu, tariki ya 7 Gashyantare 2024, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, António Guterres, yasabye abayobozi b’akarere (EAC, SADC, AU, n’abandi) gushyira imbere ibiganiro mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ), aho Kinshansa itabikozwa.
António Guterres yatanze iyi nama mu kiganiro, imbere y’Inteko rusange, avuga kuri raporo ya 2023 ivuga ku bikorwa by’umuryango w’abibumbye ndetse n’ibyihutirwa mu 2024.
Mu ijambo rye, yijeje ko atazigera areka akazi ko gushaka amahoro kandi yibutsa ko Umuryango w’abibumbye washinzwe ku gushaka amahoro.
Avuga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, aho abantu miliyoni nyinshi bahunga intambara iri hagati ya leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 , umuyobozi w’umuryango w’abibumbye yahamagariye abafatanyabikorwa batandukanye gushyira imbere ibiganiro.
Ati: “Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndahamagarira imitwe yose yitwaje intwaro gushyira intwaro hasi kandi ndasaba abayobozi b’akarere gushyira imbere ibiganiro, n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bikorwa n’abafatanyabikorwa mu karere, cyane cyane Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.
Muri raporo ye 2023, Guterres yavuze ko Loni yakoranye n’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe n’abafatanyabikorwa mu karere kugira ngo amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubutwererane (Amasezerano y’ibanze ya Addis Abeba) akomeze kuba inzira y’ubufatanye mu karere.
Umuryango w’abibumbye urasaba gushyira ibiganiro imbere mu gihe leta ya Kinshasa ibyamaganira kure ahubwo igakomeza kongera imbaraga mukongera ibirwanisho mu burasirazuba bwa Congo ntinahweme kwica abasivile.
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com