Aimé Magera, umuvugizi wa CNL, ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Abarundi, uba mu Burayi, asobanura ko yavumbuye ibikorwa by’iterabwoba n’inyandiko ku modoka ye mu ijoro ryo ku wa gatatu. Avuga ko yibasiwe kubera umwanya we wa politiki.
Nk’uko Aimé Magera abitangaza ngo abanyamahanga baje iwe mu mujyi uri mu nkengero za Bruxelles adahari, maze basiga ibimenyetso by’iterabwoba mu ijoro ryo ku wa gatatu.
Ati: “Nabonye ngeze mu rugo nijoro abantu batazwi basize imyanda (amazira ntoki), inuka cyane mu modoka yanjye yari iparitse mu rugo. Hanyuma banayishushanyijeho basiga inyandiko ziteye ubwoba nko Kwica, “bisobanura kwicwa cyangwa ko nazikwa “.
Kuri we, abakoze ibyo bikorwa bamaze igihe kinini bamukurikira.
Umuvugizi w’ishyaka CNL mu Burayi avuga ko yahohotewe kubera ‘amatangazo ye ya politiki.
Ati: “Mu byukuri iryo ni iterabwoba rya politiki kuko nta kibazo mfitanye n’abaturanyi. Hanyuma, vuba aha, hari abantu bo mu butegetsi bwa Gitega bambwiye ku mugaragaro ko ndi umwanzi w’igihugu ugomba kuvaho. Ntabwo nigeze ngira icyo nkora. Nta gushidikanya ko abakoze ibyo bikorwa ari intumwa z’ubutegetsi bwa Gitega.”
Abapolisi b’Ababiligi bari gukora ubushakashatsi kandi bakomeje iperereza kuri ibyo bikorwa.
Mu Kuboza 2023 umugore wo mu Burundi, Rose Ndayishimiye, yiciwe mu But ubiligi, umurambo we uboneka mu rugo rw’Abarundi i Buruseli. Polisi yavuze ko umuhogo “waciwe nyuma yo gukubitwa ikintu mumutwe cyane”.
Mu gihugu cy’Ububiligi hahungiye abarundi benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Cndd Fdd ndetse n’abanyamakuru benshi bakaba badahwema kuvuga ko baterwa ubwoba n’ubutegetsi bwa leta ya Gitega.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com