Umuryango w’abagore n’abakobwa baharanira amahoro n’umutekano mu gihugu cy’u Burundi INAMAHORO, utewe impungenge n’icyemezo cya Leta y’u Burundi cyo kohereza abasirikare n’urubyiruko ntawe bagishije Inama mu ntamabara irimo kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Aho u Burundi bukomeza kuyitakarizamo abasirikare n’urubyiruko rwabo kandi bigaragara neza ko ntanyungu na nkeya buzayikuramo nk’uko bitangazwa na Marie Louise Baricako Umuyobozi w’uyu muryango INAMAHORO aho asaba Leta y’u Burundi kuba umuhuza mwiza mu mugukemura amakimbirane, adadahengamiye k’uruhande rumwe.
Marie Louise Baricako agira aragira ati:” Umuryango INAMAHORO dutewe impungenge n’icyemezo u Burundi bwafashe cyo kujya kurwana intambara irimo kubera mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo mu kirundi twita umuzimyamuriro, ndetse aho usanga u Burundi buhengamiye ku ruhande rumwe aho butajyanwe no guhosha amakimbirane ku mpande zombi ahubwo rwagiye rugiye gufasha Congo.”
“Mu intambara inyeshyamba za M23 zihanganyemo n’igisirikare cya leta ya Congo FARDC ntitugaruka cyane kubyo M23 irwanira cyangwa isaba ibyo ni ibyabo. Ariko ikibazo cyacu ni iki: Inyungu u Burundi bufite muri iyo ntambara ni iyihe? Ni igiki gituma umukuru w’igihugu ashyira hasi ineza y’abarundi akohereza igisirikare cy’igihugu muri urwo rugamba ubu noneho bakaba batangiye no kwegeranya urubyiruko rw’ igihugu ngo narwo rwoherezweyo. Aho u Burundi buribaza inyungu abarundi bazakura muri urwo rugamba?”.
Ikinyamakuru UBM News dukesha iyi nkuru cyanditse ko Leta y’u Burundi ikomeje gushyirwa mu majwi cyane mu kohereza abasirikare b’igihugu mu ntambara iri kubera muri Congo aho umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo ukomeje ibitero werekeza mu muji wa Goma mur’iyi misi.
Ikibabaje ngo nuko hari abasirikare benshi bamaze kuhasiga ubuzima ndetse n’imiryango yabo ikaba isigaye mu gahinda. Leta y’u Burundi ikwiye kuva mu bwiru ikamenyesha abarundi bose inyungu irimo guharanira mu gushora abo bana b’igihugu mu ntambara ndetse igatanga n’indishyi z’akababaro ku miryango yaburiye ababo mur’iyo ntambara.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com