Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 9 Gashyantare, Jean Pierre Bemba, Ministre w’ingabo wa Congo, yageze i Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uruzinduko rwe ruje mu rwego rwo kuzahura umutekano ugenda uba muke mu karere.
Amajyaruguru ya Kivu, ni akarere gaherereye mu burasirazuba bwa Congo, gahura n’imidugararo ihoraho, iterwa n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’amacakubiri ashingiye ku moko. Ihohoterwa rimwe na rimwe no kwimura abaturage ni ibintu bisanzwe bihabarizwa, bibangamira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Ingabo za Congo n’abo bafatanyije bakaba bamaze igihe kitari gito mu ntambara ibahanganishije n’umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abaturage barengana biganjemo abavuga ikinyarwanda, icyakora ingabo za Congo gutsinda uyu mutwe bikaba byarakomeje kuzinanira. M23 yo isaba ko Leta ya Congo yareka imirwano ikubahiriza inzira y’ibiganiro.
Intego y’uru ruzinduko: Nk’uko amakuru aturuka hafi ya Jean Pierre Bemba abitangaza ngo intego ye nyamukuru ni ukumenya neza uko umutekano uhagaze no kureba icyakorwa cyane cyane muri iki gihe cy’intambara. Bemba arashaka kumva ibibazo byugarije abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru no gutekereza ku gisubizo cyabikemura.
Akigera i Goma, Jean Pierre Bemba yakiriwe n’abahagarariye abaturage. Biteganijwe ko azahura n’abayobozi b’ingabo, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abahagarariye sosiyete sivili kugira ngo baganire ku bijyanye n’umutekano n’ubutabazi mu karere. Gusura aho abaturage batuye nabyo birashobora kugirango yibonere imbonankubone ibintu abaturage bahura nabyo.
Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba, ashimangira akamaro k’ubufatanye hagati y’abanyapolitiki kugira ngo bahangane n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu.