Abafashamyumvire mu buhinzi bakomeje gushimirwa uruhare rwabo mu guteza imbere ubuhinzi ndetse no kongera umusaruro w’ibikomoka kubuhinzi aho kuri ubu bavuye ku buhinzi gakondo ahubwo banatangira no gakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi ndumburabutaka butangiriza ibidukikije.
Mu gikorwa cyo gushimira abafashamyumvire baturutse mu turere twa Ngororero, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero mu ntara y’uburengerazuba cyabereye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kane tariki 8 Gashyantare, aba bafashamyumvire bamuritse bimwe mu bikorwa byabo birimo no kwikorera ifumbire y’imborera ndumburabutaka bakora mubisigazwa b’umusaruro wabo.
Twagirayezu Denis umufashamyumvire wo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro we na mugenzi we Byukusenge Zainabu wo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu bahuguwe n’umushinga SNV mugukora ubuhinzi bunoze kandi butanga umusaruro bavuga ko byahinduye imibereho yabo ndetse n’iyabagenzi babo kuko ubungubu umusaruro wiyongereye.
Abavuga ko bigishijwe ibipimo bikoreshwa mubuhinzi ndetse n’uburyo bita kubihingwa no kwikorera amafumbire kuburyo umusaruro wabo wikubye kabiri ugeranije na mbere aho bahingaga muburyo bwa gakondo bityo bagashimira abafatanyabikorwa babafasha umunsi ku wundi mu kubaha amahugurwa no mukubatera inkunga mubikoresho bitandukanye.
Eugene Rwibasira ni umuyobozi w’umuryango Rwanda Development Organization (RDO) avuga ko aya masomo yageragerejwe kubihingwa bitandukanye kandi hakaba hari ingero zifatika z’uko byafashije abahinzi batandukanye mu kongera umusaruro kuko kuri ubu ahavaga toni 20 z’ibirayi ubu bageze kuri toni 40 na 45.
Yagize: “Turashaka kugabanya amafumbire mvaruganda tukongera amafumbire y’imborera, niyo aboneka, niyo ahenduka kandi ntangaruka agira mu kujumbura ubutaka, ibi bizafasha rwose u Rwanda ruhura n’ibibazo by’ibiribwa bidahagije kuko umusaruro uriyongera, ikindi bifata neza ubutaka kuko ibituma umusaruro ubura ni ubutaka butera, ikindi ni ubutaka bwajumbutse busaba amafumbire menshi ikindi n’imihindagurikire y’ikirere, ubu buhinzi rero buhangana n’ibyo byose kandi umusaruro ukiyongera”.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero waruhagarariye umuyobozi w’intara y’uburengerazuba muri iki gikorwa yavuze ko abahinzi bagomba kuva mu bihinzi gakondo bagakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi bwabo kuko aribyo bizatuma bashobora guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku masoko bityo umusaruro ukarushaho kwiyongera.
Yagize ati: ‘Tuve muri gakondo tugire n’ubumenyi bujyanye n’igihe ndetse n’icyerekezo igihugu cyacu kirimo muri kwa kubyaza ubutaka bwacu umusaruro. Hari isuka ababyeyi bacu bakoreshagamubyukuri ntabwo ariyo twakagombye kuba tugikoresha uyu munsi kuko bahingaga bakoresha yamasuka y’amacurano ntabwo twakagombye kuba tukiyakoresha…ubutaka iyo utashoboye kubusigasira buragenda bukajya gutunga abandi kubera ko igice kinini cy’ubutaka bwacu kiri mu misozi miremire aho imvura igwa bugatemba ahandi. Umuntu rero ugufasha gusobanukirwa uko ufata neza ubutaka bwawe uwo ni uw’agaciro cyane”.
Muri ikigikorwa kandi hatanzwe impamyabumenyi ku bafashamyumnvire 158 batsinze amasomo bahawe mugukoresha ubuhinzi ndumburabutaka butanga umusaruo akaba ari amasomo bahawe n’umushinga SNV ugamije gufataneza ubuzima bw’ubutaka baburinda kujumbuka mu rwego rwo kurinda ibidukikije no kurinda ubusugire bw’ubutaka, aho bigisha abafashamyumvire nabo bakazigisha abandi binyuze mu rugaga Imbaraga na RDO.
Mu burengerazuba ukaba ukorera muturere twa Ngororero, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero bitewe nuko utu turere aritwo dukunze guhura n’ibibazo by’isuri ndetse no gutemba k’ubutaka bikazafasha abahinzi kwita kubutaka bwabo no kuburinda kugira ngo burusheho gutanga umusaruro utubutse.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com