Mu gitondo cyo kuri kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, inkongi y’umuriro yibasiye ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye ku Muco, cy’umupfumu Rutangarwamaboko, kiri mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Nyakariba.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko inkongi yahereye mu gisenge cy’inzu, ariko hakaba hataramenyekana icyateye iyi nkongi kuko hagikorwa iperereza.
Ni mugihe ariko uyu Mupfumu, Rutangarwamaboko we yatanze amakuru avuga ko ishobora kuba yatewe n’ibishashi by’umuriro byaturutse ku mureko barimo basudira ku nzu yo hejuru.
Yagize ati: “Inkongi yangije inyubako ndetse na bimwe mu byari muri iyo nzu, gusa Urwego rwa Polisi rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, rwahageze rufatanyije n’abaturage babasha kuzimya iyi nkongi itaribasira izindi nyubako byegeranye”.
SP Twajamahoro avuga ko ubu hakibarurwa ibintu byose byangijwe n’iyi nkongi, kugira ngo hamenyekane agaciro kabyo.
SP Twajamahoro agira inama abantu kujya birinda ibintu byose byateza inkongi, birimo gucomeka ibyuma bikoresha amashanyarazi mugihe batari hafi yabyo, kugenzura niba insinga z’amashanyarazi nta bibazo zifite, ndetse no gutunga za Kizimyamwoto zishobora kubarwanaho mu gihe Polisi itarahagera.
Rafiki Karimu
Rwanda tribune.com