Saint Valentin ni umunsi wahariwe abakundana wizihizwa tariki 14 Gashyantare. Uyu mwaka, mu karere ka Musanze niho hazaba habera ibirori bikomeye, bizabera ahitwa kuri Muhabura Volcano Inn. Hazaba hari indirimbo zubatse amateka mu njyana y’urukundo, hamwe na Orchestre Impala, bazaba baririmba zazindi abakundana bose badakwiye gucikwa.
Muhabura Volcano Inn yamaze kwitegura abantu bazahaserukira ku buryo bazahakura urwibutso rw’ibihe byose. Reka tuhakurangire. Ni mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze, Akagari ka Rwambogo. Ni ahantu hujuje ibisabwa byose umukiriya aba yifuza, mu kwiyakira no kuruhuka, ni ahantu hari amahumbezi meza y’ikirere cya Musanze. Reba hano hasi ibyo baguteganyirije kuri Saint Valentin:
Abakundana bazaba bitaweho cyane, ku buryo bazahabwa serivise zihariye. Hazaba hari uburyo bwateganyijwe bwo gufata amafoto yihariye meza cyane, ibyo kurya n’ibyo kunywa ku giciro cyiza cy’umwihariko ku bakundana, byose bigaherekezwa n’umuziki mwiza wa live, hamwe na Orchestre Impala.
Muhabura Volcano Inn hasanzwe hari serivise zitandukanye: Wahafatira icyo kunywa gishyushye (icyayi cyangwa ikawa),ndetse n’ibyo kunywa bindi bipfundikiye, kuri serivise nziza utasanga ahandi. Akarusho: Ikawa batanga, ifite uburyohe bwo ku rwego rwa mbere mu gihugu.
Ukeneye ibyo kurya, Restaurant yaho irimo udushya mu bijyanye no guteka,ntiwabura kuyikumbura. Bafite abakozi babizi neza kandi babyigiye, bafite n’ibikoresho bihagije bibafasha kugutekera no kugutegurira icyo ushaka cyose.
Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nimero za terefone zikurikira: 0788531713 cyangwa 0788394075. Muhabura Volcano Inn ibahaye ikaze, uwahageze ntiyicuza.