Ingabo nyinshi z’abarundi ziri ku mupaka wa Congo n’u Burundi ziteye impungenge abaturage ba Congo ngo kuko bitari bisanzwe ko babona abasirikare b’ikindi gihugu ku mupaka aho kuhabona ingabo za congo Fardc, bakaba bahangayikishijwe n’ibikorwa bibi biri gukorwa nizo ngabo z’abarundi zihamaze hafi ibyumweru bibiri.
Aba baturage bashinja izi ngabo za FDNB kubacucura utwabo, babiba inka ndetse n’andi matungo magufi bakomeza bavuga ko kuko ntakugenzurwa kwihariye guhari bashobora no gukora ibindi bikorwa byubugizi bwa nabi bagasaba ko basubizwa iwabo.
Aba basirikare bagaragara muri komine Buganda mu kibaya cya Rusizi ku mupaka wa congo n’igihugu cy’u Burundi.
Umuturage utuye muri komine Buganda utashatse ko amazina ye avugwa mu itangazamakuru yabwiye rwandatribune.com ko abasirikare b’u Burundi benshi bari mu kibaya cya Rusizi bahamaze igihe kandi bitwaje ibitwaro biremereye.
Naho umuturage wa Congo we yabwiye rwandatribune ko abo basirikare ba FNDB babateye ubwoba cyane kubera ibikorwa bibi bari kubakorera birimo ubujura bw’amatungo ndetse n’urugomo uyu mu turage avuga ko babayeho mubwoba bwinshi kubera izo ngabo z’Abarundi.
Umwe mubasirikare bakuru w’umwofisiye yabwiye abaturage ko badakwiye kugira ubwoba ko ari uburyo bwo gucunga umutekano ariko bikaba byatewe utwatsi nabo baturage.
Guverineri w’intara ya Cibitoki yatangaje ko abo basirikare bari muri ako gace mu mugambi wo kujya kubungabunga amahoro muri congo mu kubahiriza amasezerano ibihugu byombi byagiranye.
Aba basirikare b’u Burundi bagaragaye kuri uyu mupaka wa Rusizi nyuma y’uko perezida Neva yohereje abandi basirikare benshi muri Congo badahwema kugwa mu ntambara imubyarira inyungu y’amadorali.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com