Muri Beni hagiye kubakwa imva rusange izashyingurwamo abazize inyeshyamba za ADF, ni igikorwa cyatekerejwe n’itsinda ry’abakorera bushake, bagamije kugira urwibutso rw’ababo bahitanywe n’izi nyeshyamba
Ibi kandi byagarutswe ho na Bwana Clovis Mutsuva ushinzwe itumanaho ry’abakorerabushake, ngo ikibanza kizubakwa mo iri rimbi kiri i Masiani. Aha nihamwe muhaguye umubare munini w’abazize izinkoramaraso.
Muri iyi ntara ya Kivu y’amajyaruguru ngo habarizwa imva nkishi z’abazize imitwe y’iterabwoba nyamara muribo abarenga 90 % bahitanywe n’inyeshyamba za ADF zivuga ko zirwanira amahame ya Isilam, izi nkeshyamba zikaba zaranashyizwe mu mitwe y’iterabwoba.
Nk’uko uyu muvugizi yakomeje abivuga, ngo bagamije gushyira hamwe imibiri y’ababo bazize amaherere bakicwa na ziriya nyeshyamba, kugira ngo bajye babona aho babasanga mugihe babibuka.
Twabibutsa ko izi nyeshyamba zaturutse mu gihugu cya Uganda zikaba zibarizwa mu mashyamba yo muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, uyu mutwe, ingabo za Uganda zikaba zimaze igihe ziwuhiga zifatanije na FARDC ingabo za DRC.
Umuhoza Yves