Amashyirahamwe yigenga yo muri congo aramagana ubusabe bwa Minisiteri w’ingabo bwo kwica abasirikare bahamwe n’icyaha cy’ubugambanyi.
Mu gihe amakimbirane akomeje gufata indi ntera m’uburasirazuba bwa Congo, aho gushaka igisubizo kirambye cyayo makimbirane mu nama nkuru y’umutekano y’ubutegetsi bwa Kinshansa , Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba yasabye ko umusirikare uhamwe n’icyaha cy’ubugambanyi Perezida yabemerera agasubizaho igihano cy’urupfu kuri uwo wahamwe n’icyo cyaha, bikaba byarasabwe ku itariki 5 gashyantare 2024.
Ariko mu gihe byamaraga gusabwa ndetse hanasowe amatangazo abivuga ko byasabwe , imiryango n’amashyirahamwe atandukanye aharanira guteza imbere no kubungabunga uburenganzira bwa muntu yahise yamaganiye kure ubwo busabe ivuga ko ubwo busabe bugamije guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Bavuga kandi ko ubwo busabe ari kimwe mu bikorwa bigize ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko muntu ,iki gihano kikaba cyari kimaze imyaka 20 kidatagwa muri Congo.
Ishyirahamwe ACAT ndetse n’abafatanyabikorwa baryo bagera kuri 76 bahamagarira Président Tshisekedi kwanga ubusabe bwo gutanga igihano cy’urupfu ahubwo asabwa gukora ibishoboka byose akarengera uburenganzira bwa muntu.
Iyo miryango n’amashyirahamwe yashyize umukono k’ubwo busabe yavuze ko basaba ko ubwo busabe budakwiye kubahirizwa.
Iyi miryango n’aya mashyirahamwe avuga ko kugarura iki gihano nta kindi byaza kumara uretse gukomeza guhonyora uburenganzira bw’inzirakarengane kandi ko bitaba bije gukemura ikibazo kiri m’uburasirazuba bwa Congo cyo guhohotera abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, bikorwa na FARDC,FDLR,Wazalendo,abancashuro n’abandi bafite ingengabitekerezo ya jenoside.
Amashyirahamwe n’iyi miryango bivuga ko perezida Tshisekedi icyo akwiye kuba akora kandi yagakwiye kuba asabwa n’abagize iyi nama nkuru y’umutekano ari ugushyiraho leta igendera ku mategeko kandi ica umuco wo kudahana no kwimakaza ubutabera mu gihugu.
Aya mashyirahamwe akomeza yerekana ko kugera uyu munsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari abafungwa bagera muri 800 bakatiwe igihano cyo gupfa.
Akomeza kandi avuga ko nubwo mu 2002 Congo yatoye umwanzuro uvuguruza uw’umuryango wabibumbye wo gukuraho igihano cyo gupfa, ko guhera muri 2003 nta muntu numwe wari wahanishwa icyo gihano, ko kukigarura ubu ari ugusubiza igihugu inyuma ku ntambwe cyari kigamije kuba cyatera.
Bakomeza basaba Perezida wa Congo ko icyo gihano gikwiye gukurwa mu mategeko ya congo ngo kuko ibihugu hafi ya byose byo muri Afurika mu mwaka wa 2007 byamaze kugikura mu mategeko yabyo usibye Congo (RDC),n a Cameroun bakigifite mu mategeko.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com