Itangazo rwandatribune.com ifitiye kopi ryasohowe n’urubyiruko rushyigikiye uwahoze ari perezida wa Congo Kabila Joseph ruvuga ko rwamagana ifatwa n’ifungwa ridakurikije amategeko ry’umuyobozi wabo Papy Pungu Lwamba, bakanibaza uwungukira muri iryo fatwa n’ifungwa ridakurikije amategeko.
Uyu muyobozi w’uru rubyiruko yafashwe ndetse aranafungwa kuwa 27 ukuboza 2023 afatirwa ku mupaka wa Kasumbalesa afatwa n’abakozi b’urwego rushinzwe iperereza (ANR) nta rwandiko rwo kumufata rwigeze rusohorwa , akaba yarafashwe mu gihe yajyaga mu gihugu cya Zambia asanze umuryango we (abana n’umugore we) wagiye mu biruhuko muri icyo gihugu.
Iri tangazo ryasohotse kuwa 10 Gashyantare 2024 rikomeza rivuga ko bibutsa urwego rw’igihugu ndetse n’urwego mpuzamahanga ibiteganywa n’ingingo ya 18 y’itegeko nshinga rya Congo ivuga ko umuntu wese ufunzwe by’agateganyo afite uburenganzira bwo kubonana n’umuryango we cyangwa umujyanama we, kandi ko iryo fungwa ridakwiye kurenza amasaha 48 atarekuwe cyangwa ngo ashyikirizwe urwego rw’ubucamanza rubifitiye ububasha iki gihe kitararenga, kandi ko ufunzwe wese akwiye gufatwa neza haba ku mubiri cyangwa mu mitekerereze agahabwa icyubahiro kimukwiriye.
Uru rubyiruko rwanasabye urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi UDPS kugira uruhare mukurekuza Papy Pungu Lwamba nk’uko nawe yigeze agira uruhare mu kurekuza David Mukeba ukomoka mu ishyaka rya UDPS igihe yari afunzwe kandi ishyaka rya Kabila PPRD ariryo icyo gihe ryayoboraga, bakarusaba ko rwakora ibishoboka byose kugira ngo umuyobozi wabo atagumya gukorerwa ibikorwa bya kinyamaswa.
Bakomeje banasaba perezida Tshisekedi nawe ubwe ko Anakwiye kugira uruhare rufatika rwo gufunguza umuyobozi wabo nk’ufite inshingano zo kurengera no kubungabunga uburenganzira bwa muntu, akarenga ivangura rishingiye kuri politike.
Abakurikiranira hafi ibikorwa by’urwego rushinzwe iperereza rwa Congo Kinshansa bagaragaza ko uru rwego rukunda guhohotera bikomeye abadahuje ibitekerezo na Tshisekedi cyane cyane abahoze mu butegetsi bwa Kabila bakaba bagaragaza ko ibi mu gihe byakomeza bishobora guteza akaga mu gihugu.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com