Ibikorwa bitandukanye byahagaze mu mujyi rwagati wa Kinshasa muri Congo. Amaduka menshi n’ibikorwa byubucuruzi ntabwo byafunguye nyuma y’uko hahamagajwe imyigaragambyo uyumunsi binyujijwe cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Kuva Avenue du Commerce muri komini ya Gombe kugera Boulevard du 30 Juin, unyura hafi ya Hotel ya Memling, abashinzwe ububiko bw’ibicuruzwa ntibari bahari . Ubwoba ni ubwo gusahurwa mu myigaragambyo kandi kubera impamvu zo kwifatanya n’abigaragambya, bahisemo gufunga. Amapine yatwikiwe hafi y’umuhanda wa Bokasa.
Izi ni ingaruka z’imyigaragambyo ikomeje, yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, yibasira abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga. Urubyiruko rwateye amabuye rutwika imodoka za ambasade zimwe na MONUSCO. Ambasade ya Cote d’Ivoire yerekanye uburakari bwayo ku isahurwa ry’imodoka imwe yabo muri iyo myigaragambyo.
Guverinoma ya Congo yamaganye byimazeyo ibyo bikorwa by’ihohoterwa kandi itangaza ko hazatangira iperereza kugira ngo hagaragazwe ibyo bintu. Yibukije ko abadipolomate b’amahanga n’abakozi ba MONUSCO, hamwe n’ibikorwa byabo n’imodoka, nta na rimwe bigomba kwibasirwa.
Iyi myigaragambyo ikubera i Kinshasa, abayikora bavuga ko bamagana uguceceka kw’umuryango mpuzamahanga ku bikorwa bya M23 bemeza ko bihungabanya umutekano w’icyo gihugu, kandi bakavuga ko bishyigikiwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, n’ubwo u Rwanda rwagiye rubihakana.