Perezida Paul Kagame yavuze ko yizeye ubunararibonye bw’abanyarwanda mu guhitamo ababayobora mu matora ataha ya Perezida ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare ubwo yitabiraga umunsi wa mbere w’inama izwi nka The World Governments Summit yiga ku miyoborere iri kubera i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’abarabu.
Mu kiganiro yatanze Perezida Kagame yabajijwe n’umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos icyizere afite cyo gutsinda amatora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga, dore ko yamaze gutangaza ko yiteguye kongera kwiyamamaza.
Mu gusubiza,Perezida Kagame yagize ati: “Amahitamo y’ugomba kuyobora ari mu biganza by’abanyarwanda ubwabo bashingiye ku bintu bitandukanye.”
Icyakora,yavuze ko ibikorwa aribyo bizivugira muri ayo mahitamo. Ati:”Amatora abereyeho abaturage ngo bahitemo ababikwiriye bujuje ibisabwa, rero, tuzareba. Bishingira ku batora, amateka, ibikorwa bizivugira.”
Amatora ya Perezida mu Rwanda azabera rimwe n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo guhurizwa hamwe. Ni ku nshuro ya kane u Rwanda ruzaba rugiye mu matora ya Perezida nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’Abadepite bizatangira kuwa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki ya 12 Nyakanga 2024 hanze y’U Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu.
Amatora ya Perezida aherutse yabaye tariki 3 na tariki 4 Kanama 2017 mu gihe ay’abadepite aherutse yabaye tariki 2 na tariki 3 Nzeri 2018.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com