Abarundi basabye ubuhungiro mu kirwa cya Mayote kibarizwa mu gihugu cy’ubufaransa kuri ubu bari mubwoba bwinshi batewe nuko bashobora kwirukanwa bagasubizwa mu gihugu cy’u Burundi bavuyemo, ubwo bahungaga ubutegetsi bw’icyo gihugu mu mwaka wa 2015, ubwo bwashakaga kubagirira nabi kubera umutekano muke.
Ubu bwoba buje nyuma yaho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gérald Darmanin w’ubufaransa agiriye uruzinduko muri icyo kirwa kucyumweru tariki 11 Gashyantare agatangaza ko abatarabona ibyangombwa bibemerera kuba muri icyo kirwa mu buryo bukurikije amategeko bashobora kwirukanwa bagasubira mu bihugu byabo baje baturutsemo.
Inkuru dukesha Radiyo Inzamba yo mu Burundi ivuga ko Minisitiri Darmanin yatangaje ko uburenganzira bwari bwarahawe buri umwe wese ushaka ubuhungiro, bugiye gukurwaho kubera imyiteguro iki gihugu kirimo cyo guhindura amwe mu mategeko agize itegeko-nshinga ry’igihugu, harimo no gukuraho uburenganzira bw’abasaba ubuhungiro muri icyo kirwa cya Mayote giherereye mu Nyanja y’ubuhinde.
Iki kirwa kikaba kigizwe n’umubare munini w’abimukira, aho icyo cyemezo cyo kwambura uburenganzira impunzi ziba muri Mayote kitazagera ku Barundi bonyine gusa, ahubwo ko kizagira ingaruka no kubandi bimukira nabo basabye ubuhungiro muri icyo kirwa byumwihariko ababayo mu buryo budakurikije amategeko.
Umwe mu Barundi bahungiye muri icyo kirwa waganiriye na Radiyo Inzamba yo mu Burundi yagize ati: “Dutewe impungenge n’umutekano muke dufite muri iyi minsi aho kuri ubu udashobora gusohoka, tuguma mu nzu gusa, kandi izo nzu tubamo ni iz’abaturage ba Mayote, kandi benshi muri twe babwiwe ko isaha n’isaha bashobora kuyavamo, ngo kuko ntibakeneye gupangisha abanyafrika”.
Uyu muturage akomeza avuga ko n’ibikorwa byabo byaburi munsi bashakiragaho amaramuko kuri ubu byahagaze, noneho ikiza gikurikira ibyo ngo akaba ari uko bagiye kubasubiza iwabo aho baje baturutse bagasaba ko Umuryango utabara impunzi HCR wabakurikiranira iki kibazo.
Abo barundi ndetse n’izindi mpunzi zitandukanye ziba muri iki kirwa cya Mayote ku mpamvu z’ubuhunzi bakaba basaba abafite icyo babafashisha byumwihariko ishyirahamwe ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR kubakurikiranira icyo kibazo kuko impunzi zidashobora gusubizwa iwabo mu gihe ataribo ubwabo babyisabiye.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com